Leta itanze ikiruhuko ku bakozi mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa EID AL-ADHA abenshi bita irayidi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 03/06/2025 nibwo kumbuga nkoranya mbaga hatangiye gukwirakwizwa itangazo rigaragaza ko Minisiteri y’Abakozi ba leta n’Umurimo itanze ikiruhuko cyo kwizihiza umunsi mukuru wa eid al-adha benshi bita irayidi wizihizwa cyane naba Islam, itangazo riravuga riti:
Minisiteri y’Abakozi ba leta n’Umurimo ishingiye ku Iteka rya Perezida No 062/01 ryo ku wa 19/10/2022 rigena iminsi y’ikiruhuko rusange, iramenyesha abakozi n’abakoresha bo mu nzego za leta n’abikorera ko kuwa gatanu tariki ya 6 kamena 2025 ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa EID AL-ADHA.
No Comment! Be the first one.