Kwicara cyane bitera indwara nyinshi.
Kwicara cyane bitera indwara nyinshi.
kwicara cyane bingana no kunywa itabi kuko bitiza umurindi indwara nyinshi zirimo guturika kw’imitsi yo mu bwonko, indwara z’umutima n’umugongo.
Kwicara igihe kirekire (nko mu biro, imbere ya mudasobwa, cyangwa kuri televiziyo) bimaze kwemezwa na benshi mu bashakashatsi nk’ikibazo gikomeye cy’ubuzima, kugeza n’aho bita “sitting is the new smoking” bivuze ko ingaruka zo kwicara cyane zishobora kuba nk’iz’abantu banywa itabi buri munsi.
Dore uko kwicara cyane bibangamira ubuzima:
- Bitiza umurindi indwara z’umutima
Iyo umuntu yicaye amasaha menshi buri munsi, amaraso atembera nabi, igipimo cy’imisemburo nk’insuline kirahungabana, bigatuma cholestérol izamuka, bityo ibyago byo kurwara umutima bikiyongera cyane.
- Guturika kw’imitsi yo mu bwonko (AVC)
Bituma amaraso adatembera neza, bigatuma habaho ikibumbe cy’amaraso (caillot sanguin) gishobora guturika mu bwonko. Abantu bicara amasaha arenga 6–8 ku munsi bafite ibyago byinshi kurenza abasigaye.
- Indwara z’umugongo n’imitsi
Kwicara nabi cyangwa igihe kirekire bitera uburibwe bukabije mu mugongo, mu ijosi, no mu ngingo. Bituma imikaya icika intege, ndetse hakaba n’imihindagurikire mu miterere y’uruti rw’umugongo (colonne vertébrale).
- Kugabanuka kw’imikorere y’ubwonko
Iyo umuntu yicaye cyane, utunyabuzima dutanga ubutumwa hagati y’insoro z’ubwonko. (neurotransmetteurs) zidakora neza, bigatuma ubwonko budakora ku gipimo cyiza, umuntu akagira gusesagura ibitekerezo, kwibagirwa, no gucika intege mu bwenge.
- Kurwara diyabete ya 2
Abicara kenshi bagira resistance ku musemburo wa insulin, bigatera ikibazo cyo kudatwika isukari mu maraso, bikarangira batewe n’indwara ya diyabete type 2.
- Kongera ibyago byo kurwara kanseri
Ubushakashatsi bwerekana ko kwicara igihe kirekire bishobora kuba bifitanye isano n’ubwoko bwinshi bwa kanseri, harimo:
Kanseri y’amara
Kanseri y’ibere
Kanseri y’umwijima
Icyo wakora ngo wirinde ingaruka zo kwicara cyane:
Haguruka buri minota 30–60: Hagarara utembere cyangwa ukoreshe imyitozo yoroshye.
Imyitozo ngororamubiri: Ujye wibuka gukora sport nibura iminota 30 ku munsi.
Shyiraho ameza akoreshwa uhagaze (standing desk) niba ukora akazi k’igihe kinini imbere ya mudasobwa.
Irinde kureba TV igihe kirekire: Jya uyireba igihe gito, unabyina cyangwa witegereza ugenda.
Genda n’amaguru nko kujya ku kazi cyangwa ku isoko, aho bishoboka.
Kwicara igihe kirekire ni “icyorezo gicecetse”. Nubwo kidahita cyica, kiricisha gahoro gahoro: cyongera umubyibuho, imvune, indwara z’ubwonko n’umutima. Niba ushaka ubuzima burambye, gira ubushake bwo kugenda no kugorora umubiri buri munsi.
Kwicara cyane bigereranywa n’ “Itabi rishya” ryica ubuzima bucece
Mu gihe benshi bumva ko kwicara igihe kinini bitarimo akaga, ubushakashatsi buheruka kwemeza ko kwicara kenshi bishobora kugira ingaruka ku buzima zisa n’izo kunywa itabi. Iyo imyanya y’akazi isaba kwicara umunsi wose, igihe kinini imbere ya mudasobwa cyangwa imbere ya televiziyo, umubiri w’umuntu ujya mu buryo bwo guhagarika ibikorwa byawo bisanzwe, bikaba inkomoko y’indwara ziremereye zishobora kwangiza ubuzima burundu.
Nk’uko bitangazwa n’Inama Mpuzamahanga y’Ubuzima (WHO), abantu bicara amasaha arenga 6 ku munsi bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umutima, diyabete ya kabiri, ndetse n’indwara z’impyiko, umugongo, n’imiyoboro y’amaraso.
“Kwicara igihe kinini bituma amaraso atagenda neza, ibinure n’isukari bikibika mu mubiri, ubwonko bukagira intege nke, n’imikaya igacika,” nk’uko bisobanurwa na Dr. Denise Uwizeyimana, umuganga w’indwara z’umutima mu bitaro bya Kigali.
“Kwicara ni urupfu rwitambukira”, Impuruza y’abahanga.
Mu gihugu cy’u Buyapani, aho abakozi bo mu biro bakora amasaha menshi bicaye, hagaragaye ko abantu bari munsi y’imyaka 50 bari kwicwa n’indwara zifitanye isano no gukora nta kuruhuka, birimo guturika kw’imitsi yo mu bwonko (AVC), n’umutima uhagarara bitunguranye.
Mu Rwanda, aho imyanya myinshi y’akazi yiganjemo gukoresha mudasobwa, abakozi benshi baricara kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. Ibi bituma benshi barwara umugongo, umunaniro udashira, ndetse n’umubyibuho uterwa no kudakoresha ingufu.
Ubutumwa ku bakozi bo mu biro, abanyeshuri n’abashoferi
Abakora akazi k’igihe kirekire bicaye barasabwa guhaguruka buri minota 30–60, gukora imyitozo yoroshye nko kunama no kwagura amaboko, cyangwa gutembera gato aho bikunda. Abanyeshuri na bo barasabwa gufata igihe cyo gukina cyangwa gukora siporo nyuma y’amasomo.
“Imyitozo yoroheje, nk’ingendo z’iminota 30 ku munsi, irwanya 70% y’ingaruka mbi zo kwicara igihe kinini,” nk’uko Dr. Uwizeyimana akomeza abisobanura.
Guhindura imico ni ukwita ku buzima
Uko ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere, niko n’uburyo bwo gukora ibintu abantu bicaye bwiyongera. Ariko niba Afurika irimo kubaka sosiyete y’ejo hazaza, igomba kubaka n’abaturage bafite ubuzima buzira umuze.
Kwicara si ikibazo iyo bikorwa ku rugero, ariko iyo bibaye ubuzima busanzwe, bihinduka icyorezo gicecetse. Abantu barakangurirwa guhindura imico yo kudahaguruka, kuko ubuzima bwiza busaba kugira umutima ukora neza, amaraso atembera neza, n’imikaya ikora buri munsi.