Koreya y’Epfo bari kwishyura abantu ngo bakore ubukwe.
Mu gihugu cya Koreya y’Epfo mu gace ka Busan, batangije uburyo bwo guha abantu amafaranga ibihumbi 38,000 by’amadorari (arenga miliyoni 53 Rwf) kugira ngo bakunde bakore ubukwe.
Aya mafaranga bavuga ko azajya afasha abasore n’inkumi mu gihe cyo kurambagizanya (gutereta), gukora ubukwe ndetse byashoka bagakuraho abafasha gutangira umuryango mushya bameze neza.
Izi ni ingamba zashyizweho mu rwego rwo gushishikariza abantu gushinga ingo bakabyara, kuko bimaze kugaragara ko umubare w’abana bato bavuka ukomeje kugabanuka ku bwinshi bigatuma n’umubare w’abaturage ujya hasi cyane.
No Comment! Be the first one.