Kirehe:umugore n’urubyiruko ni inkingi za mwamba mu guteza igihugu imbere/hon Icyizanye Masozera
Abarwanashyaka b’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR Green Party) bo mu karere ka Kirehe, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Kanama 2025 bakoranye inama ndetse n’amahugurwa yatangijwe na Hon Icyizanye Masozera akaba n’umucungamutungo mukuru wiri shyaka, aho bamwe mu batanze ibiganiro muri ayo mahugurwa byibanze ku kubyaza umusaruro
imishinga iciriritse hagamijwe kurengera ibidukikije.

Depite Icyizanye Masozera ubwo yatangizaga kumugaragaro kongere, y’ abayoboke biri shyaka yabwiye abitabiriye iyi kongere ko abagore n’urubyiruko ari inkingi za mwamba z’ishyaka n’igihugu muri rusange.
Yagize ati “iyo ushaka ko igihugu gitera imbere uha umugore n’urubyiruko imbaraga,natwe mu ishyaka ryacu nicyo twiyemeje guteza imbere umugore n’urubyiruko kugira ngo igihugu kigire iterambere rirambye, kandi kuko iyo ushaka kubaka umuryango ukomeye uhera kuguha umugore ubushobozi natwe niyo ntego yacu muri DGPR Green Party namwe rero mubiharanire kuko umugore ni inkingi ya mwamba muri byose.”
Ibi yabigarutseho mu nama yari ikomatanyije n’amahugurwa yiri shyaka y’abahuje n’abarwanashyaka mu karere ka Kirehe aho banatora inzego zihagarariye abandi mu byiciro byose .
Amatora ya Komite nshya y’inzego z’ishyaka ku rwego rw’Akarere ka Kirehe igizwe n’abantu 33 muri komite rusange, aho buri komite igizwe n’abantu 11, iy’Ishyaka ku rwego rw’ akarere, urwego rw’abagore ndetse n’urubyiruko.

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda riri kuzenguruka uturere tugize u Rwanda muguhugura abarwanashyaka baryo ndetse no kubigisha amahame y’ishyaka n’ingengabitekerezo yaryo banakangurira abarwanashyaka kugira uruhare muri politike y’igihugu.
