King James ukiri ingaragu agiye gukora igitaramo cy’amateka mu muziki we
Umuhanzi King James, umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, ari mu bazitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizazenguruka Igihugu kuva muri Nyakanga 2025. Yatangaje ko ari gutegura igitaramo gikomeye kizabera i Kigali, mu rwego rwo kwishimira imyaka 20 amaze mu rugendo rw’umuziki.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo kwitabira ikiganiro n’itangazamakuru cyatangije ibi bitaramo, King James yagaragaje ko azabyaza umusaruro uru ruhererekane rw’ibitaramo mu gukomeza kwegera abafana be no kubizihiza imyaka amaze mu buhanzi.
Yagize ati: “Ndimo gutekereza igitaramo kizabera i Kigali cyihariye cyo kwizihiza imyaka 20 mu muziki, ariko nanone mfite igitekerezo cyo kugenda mu bindi bihugu nabashije kugiramo abakunzi. Ntabwo ari ibintu byoroshye kumara imyaka myinshi abantu bakigukunda; ni yo mpamvu nshaka kubishimira mu buryo bwihariye.”
Nubwo atigeze atangaza italiki izaberaho iki gitaramo cy’i Kigali, yavuze ko nyuma ya MTN Iwacu Muzika Festival ari bwo hazatangazwa gahunda irambuye.
King James ni umwe mu bahanzi barindwi batoranyijwe kugira ngo bazenguruke Intara zitandukanye mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival. Bagenzi be bazabana muri uru rugendo barimo Riderman, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Kevin Kade, Kivumbi King na Nel Ngabo.
Gahunda y’ibitaramo izatangirira i Musanze ku wa 5 Nyakanga 2025, ikomereze i Gicumbi ku wa 12 Nyakanga, mu gihe ku wa 19 Nyakanga bizabera mu Karere ka Nyagatare. Ku wa 26 Nyakanga bizaba i Ngoma, bikomereze i Huye ku wa 2 Kanama, i Rusizi ku wa 9 Kanama, bisozwe i Rubavu ku wa 16 Kanama 2025.