Kigali: Abajya mu ntara kwizihiza iminsi mikuru bashyiriweho aho bazategera
Ni mu itangazo RURA yashyize ahagaragara kuwa 17 Ukuboza 2024.
Abagenzi bakoresha umuhora w’amajyaruguru (Gicumbi, Nyagatare via Gicumbi, Rulindo, Musanze, Rubavu, Burera, Gakenke na Nyabihu) bazategera imodoka muri gare ya Nyabugogo.
Abakoresha umuhora w’amajyepfo (Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gisagara, Rusizi na Nyaruguru) Bo imodoka bazazisanga I Nyamirambo kuri Stade Pele.
Naho abakoresha umuhora w’iburasirazuba (Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma na Kirehe) bazategera muri gare ya Kabuga.
Mugihe abagenzi bajya I Bugesera bo bazategera muri gare ya Nyanza/Kicukiro.
Ibi bizakurikizwa guhera ku wa 23 kugera 24 Ukuboza no ku wa 30 kugera 31 Ukuboza 2024.
Bikaba byakozwe mu rwego rwo kwirinda umuvundo n’ibura ry’imodoka kuko abajya kwizihiza iminsi mikuru baba babaye benshi.
Itangazo rya RURA: