Kevin Kade wari witezwe mu bitaramo bya MTN I Wacu na Muzika Festival ntakibigaragayemo
Umuhanzi ukunzwe cyane muri iyi minsi, Kevin Kade, agiye guhagararira u Rwanda mu birori by’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizwi nka ‘Rwanda Convention’, nyuma yo kugirana ibiganiro byihariye n’isosiyete ishinzwe gutegura ibitaramo muri Afurika y’Iburasirazuba, Eastern Africa Promoters (EAP).
Uyu muhanzi yari ategerejwe mu bitaramo bigera kuri birindwi byagombaga kuzenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda, ariko amahirwe yo gutarama muri Amerika binyuze muri Ambasade y’u Rwanda no kubona visa y’imyaka 10, byatumye afata icyemezo gikomeye cyo kubanza kwitabira ‘Rwanda Convention’.
Aya makuru yemezwa n’abegereye EAP bavuga ko bagiranye ibiganiro na Kevin Kade bamusaba ko yazabanza gukora iki gitaramo mpuzamahanga akazagaruka mu Rwanda mu cyumweru cya kabiri cya MTN Iwacu na Muzika Festival, niba nta gihindutse.
Mu gitaramo kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kevin Kade azafatanya n’abandi bahanzi bafite izina rikomeye barimo The Ben, Element Eleeh na Meddy. Biteganyijwe ko bazahaguruka ku wa 2 Nyakanga 2025.
Amakuru kandi avuga ko Kevin Kade yari amaze kwishyurwa amafaranga arenga miliyoni 20 Frw kuri biriya bitaramo birindwi byagombaga gukorerwa mu turere dutandukanye.
