EUGENE OFFICIAL

Kaminuza y’u Burundi: abakobwa barashinja umwarimu wabo kubahohotera!
AMAKURU MU MAHANGA UBUTABERA UMUTEKANO

Kaminuza y’u Burundi: abakobwa barashinja umwarimu wabo kubahohotera!

Jul 4, 2025

Kaminuza y’u Burundi: abakobwa barashinja umwarimu wabo kubahohotera!

 

Bujumbura, hari abakobwa biga muri Kaminuza y’u Burundi, mu by’ubushakashatsi bwa Politike n’Impuguke mu by’Ubutwererane mpuzamahanga, bafite ikibazo gikomeye kirebana n’ingeso bavuga ko zikorwa n’umwarimu wabo, Dr Dionise ARAKAZA, bamurega ko abategeka kuryamana nawe kugira bakomeze amasomo yabo.

 

Dr Dionise ARAKAZA yigeze kuba umuyobozi w’Ishuri ENA (École Nationale d’Administration), ariko mu mwaka ushize akaba yarakuwe muri iyo mirimo kubera ibijyanye n’imicungire mibi y’iryo shuri.

 

Inyandiko y’abanyeshuri abuza amahoro igira iti :

 

“Kwiyama ingeso mbi ya ARAKAZA Dionise”

 

Twebwe abakobwa biga muri Kaminuza y’u Burundi, muri Faculté des Sciences Politiques et Juridiques, Département des Sciences Politiques et Relations Internationales, turatabaza tubicishije kuri runo rubuga. Turiyama byimazeyo imyifatire iteye isoni y’umwarimu wacu ARAKAZA Dionise.

 

Hashize amezi atari make aduterera ubwoba, agashaka kuduhatira kuryamana nawe ku ngufu. Ibyo bikorwa ku mugaragaro, ndetse ubu ageze aho abivugira imbere y’abandi banyeshuri mu mashuri, bituma turengerwa n’isoni n’ubwoba.

 

Abanga kwemera ibyo asaba, abatoteza biciye mu masomo, ndetse abandi bakavuga ko bifuza kureka ishuri kugira ngo bamukire.

 

Turasabye cyane abategetsi ba Kaminuza, harimo n’Umuyobozi mukuru Dr Audace MANIRABONA, hamwe na minisitiri w’uburezi François Habyarimana, ko bakwinjira muri iki kibazo, bagakiza abanyeshuri bagizwe imbohe n’ububisha bwa Arakaza Dionise.

 

Ikindi twibutsa ni uko n’ibyo yigisha byuzuyemo ubuswa, bikagaragara ko adafite ubumenyi nyabwo buha agaciro amasomo. None uwo ubangamira abo yita ko arerera igihugu, aracyahabwa icyicaro nk’umurezi?

 

Turashimiye cyane abemera gutangaza iri jwi ryacu. Imana ibahe umugisha.

 

Iri jambo ry’abanyeshuri rije risaba guhaguruka k’ubuyobozi bwa Kaminuza, hamwe n’inzego za Leta zibishinzwe, kugira ngo hakorwe amaperereza yigenga. Niba ibyo bivugwa byemezwa, uno mwarimu akwiye gukurikiranwa n’amategeko.

 

Ku ruhande rwacu, naramuka ashaka kugira icyo atangaza kuri izo ngingo, tuzamwakira kandi ubutumwa bwe tuzabucisha aha.