Kabila yanenze amasezerano y’amahoro yasinyiwe imbere ya Trump
Kabila yanenze amasezerano y’amahoro yasinyiwe imbere ya Trump
Mu butumwa bwe ku rukuta rwe rwa X, uwahoze ari perezida wa Kongo Kinshasa, bwana Joseph Kabila, yatangaje amagambo akomeye agaragaza ko amasezerano yakorewe imbere ya Trump ntacyo avuze ku ntambara iri kubera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ati haravugwa ku masezerano y’amahoro… Ariko se hagati y’abahe barwana, koko? RDC ntiyigeze ijya mu ntambara n’igihugu na kimwe kiri ku ifoto.
Icyasinywe ku itariki ya 27 Kamena 2025 muri Maison Blanche si ikindi uretse amasezerano y’ubucuruzi. Nta kindi kirenze ibyo.
Tugomba guhagarika guhindura ukuri kugira ngo duhishe gahunda ya poropagande. (poropagande ni uburyo cyangwa ibikorwa bigamije gukwirakwiza amakuru, ibitekerezo, cyangwa imyemerere mu buryo bubogamye cyangwa buyobya abantu, hagamijwe kubemeza ikintu runaka, kenshi mu nyungu za politiki, intambara, cyangwa ubutegetsi).
Abaturage ba Kongo (RDC) bakwiriye kumenya ukuri, si ikinamico ya dipolomasi.

Iri jambo rya Joseph KABILA rigaragaza kunenga uko ibintu byamuritswe nk’amasezerano y’amahoro, nyamara nyir’ubwite abona ko ari ibintu by’ubucuruzi bishyizwe imbere n’ibinyoma bya politiki cyangwa propaganda.
Abasesenguzi mu bya politike basanga Joseph Kabila ari kugerageza kongera kuba umunyapolitiki ukomeye mu gihe igihugu cye kiri mu ntambara n’ibibazo, yitwaje isura y’inyeshyamba idacika intege, kandi arimo no gushaka kwinjira mu biganiro by’imishyikirano hagati ya Leta na M23 cyangwa abandi batavuga rumwe na Leta ya Kongo Kinshasa.
Joseph Kabila kandi mu minsi mike ishize yohereje intumwa muri Amerika (i Washington) mu rwego rwo gushaka gushyikirana n’abo hanze no gushaka ubufasha cyangwa kumvikanisha imvo n’imvano z’imyitwarire ye.
Ubu ari kubarizwa mu mugi wa Bukavu aho ari guhura n’abanyamadini ndetse n’abandi bantu bose bafite ijambo muri politike y’igihugu kugira ngo abasobanurire ibijyanye n’imyitwarire ye muri politike yo kurwanya ubutegetse bwa Kinshasa.
Bibaye nyuma yo gukora ibiganiro muri nk’ibyo nanone mu mujyi wa Goma.