Joseph Kabila yageze i Bukavu mw’ibanga rikomeye
Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo kuruyu wa mbere, tariki ya 23 Kamena 2025 yageze i Bukavu mw’ibanga rikomeye nyuma yo kumara ukwezi kumwe ageze i Goma.
Uru ruzinduko ruje mu gihe hakiri intambara mu burasirazuba bw’igihugu, aho imijyi ya
Goma na Bukavu igenzurwa n’umutwe wa M23 kuva muri Gashyantare 2025.
Kabila ushinjwa na Félix Tshisekedi kuba ashyigikiye umutwe wa M23,yambuwe ubudahangarwa bwa senateri muri Gicurasi uyu mwaka asa naho ashaka kwigaragaza nk’umuntu w’ingenzi mu gukemura iki kibazo,aho agenda akoresha inama n’abaturage.
Amakuru aturuka I Bukavu nuko Joseph Kabila ateganya gukora inama nkizo yagiriye i Goma, aho yahuye n’abayobozi b’amadini, abatware gakondo ndetse n’abahagarariye sosiyete sivile.
Abari hafi ye bavuga ko intego ikomeza kuba imwe: kumva ibibazo by’abaturage no gutanga inzira zo kurangiza ibi bibazo, mu gihe uburasirazuba bwa RDC bumaze imyaka myinshi bwarazahajwe n’intambara zimaze igihe kirekire.
Kugaruka kwa Kabila muri Kivu, nyuma yimyaka hafi ibiri mu buhungiro muri Afurika yepfo, byahuriranye n’ibihe by’ibibazo by’umutekano muke na politiki itameze neza.
Kuva muri Mutarama 2025, AFC / M23 yakajije umurego mu bikorwa byayo, ifata uduce twinshi, harimo imijyi ya Goma na Bukavu, bituma abaturage babarirwa mu bihumbi amagana biva mu byabo.