EUGENE OFFICIAL

Itsinda rya RDC ryageze Washington amasezerano n’u Rwanda arashyirwaho umukono
AMAKURU

Itsinda rya RDC ryageze Washington amasezerano n’u Rwanda arashyirwaho umukono

Jun 27, 2025

Mu rwego rwo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda, ateganijwe kuri uyu wa gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025, i Washington, muri Amerika, itsinda rya mbere ry’Abanyekongo ryamaze kugera ku butaka bwa leta zunz’ubumwe z’amerika.

Nk’uko amakuru atugeraho abitangaza ngo intumwa zabanjirije izindi ziri mu nzira, zigizwe n’abagize perezidansi na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, iyobowe na Minisitiri Thérèse Wagner Kayikwamba.

Perezidansi ya Repubulika ihagarariwe na Patrick Luabeya, Perezida w’ikigo gishinzwe kugenzura no kugenzura amasoko y’ibicuruzwa by’amabuye y’agaciro (ARECOMS), Sumbu Sita, uhagarariye umukuru w’igihugu, ndetse na General Major Augustin Mamba Mubiayi, umuyobozi w’ishuri rikuru ry’ubushakashatsi buhanitse mu ngamba n’umutekano (CHESD).

Ku wa gatatu, tariki ya 25 Kamena, mu nama y’umuryango wa OTAN, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yongeye kwemeza ko kuri uyu wa gatanu hashyirwaho umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, ibihugu bituranye bifitanye umubano ukomeje kwangirika kuva mu mpera za 2022.

Byongeye kandi, ayo masezerano ateganya kubahiriza ubusugire bw’imbibi no guhagarika amakimbirane, guca intege no kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta, ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abayigize.

Amasezerano ateganya kandi gushyiraho uburyo bwo guhuza ibikorwa byo kugarura umutekano hashingiwe ku masezerano ya Luanda yemeje (CONOPS) yo ku ya 31 Ukwakira 2024.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Donald Trump yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze ko akwiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera imbaraga yakoresheje mu kugarura amahoro kw’isi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Seribiya, Kosovo n’ahandi.