Israel yatangiye ikimeze nk’imperuka kubatuye Gaza
Abaturage b’abanya-palestine batuye muri Gaza barimo guhunga urusaku rw’ibisasu bikomeye nyuma y’uko ingabo za Israel zitangiye icyiciro cya mbere cy’igitero karundura cyo ku butaka cyari kimaze igihe gitegurwa.
Amakuru aturuka muri Gaza,ahatuwe n’abarenga miliyoni abapilote ndetse n’amasasu y’imbunda zikomeye.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye,Anto’nio Guterres,yongeye gusaba ihagarikwa ry’ibi bitero ako kanya,avuga ko nibaramuka bitagenze gutyo bazakurikiraho kwangirika gukabije kw’ikorwaremezo ndetse n’imfu zitari ngombwa.
Ingabo za Israel zatangije ibikorwa byo kwigarurira agace ka Gaza nubwo ibi bikomeje kwamaganwa n’ibihungu byinshi ku rwego mpuzamahanga. Ibihumbi by’abaturage batuye mu duce twa Zeitoun na Sabra muri Gaza bamaze guhungira mu majyaruguru y’umujyi.
Umuvugizi w’ingabo za Isreal yatangaje ko abasirikare batangiye ibi bikorwa mu duce twa Zeitoun na Jabalia,aho bagerageza gushyiraho ibindiro byabo bigomba kwifashishwa mu kugaba bitero nkuko byemejwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo,Isreal Katz.
Minisiteri w’Intebe wa Isreal,Benjamin Netanyahu,aheruka kuvuga ko ari kugabanya igihe byari gufata ngo bafate Gaza yose,aho yise uduce dusigaye tutari mu maboko yabo ko ari utw’iterabwoba.”
Ku rundi ruhande,umutwe wa Hamas wavuze ko Netanyahu ari gukomeza gukora Jenoside ku baturage badafite aho bahungira,ndetse anirengagiza amasezerano mashya yo guhagarika imirwano yemejwe na Qatar na Misiri.
Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare,ICR, wagaragaje impungenge zikomeye ku kuba intambara ikomeje gutuma abaturage bagera kuri miliyoni 2.1 ba Gaza babaho mu buzima bubi.
Israel yatangaje ko iri mu bikorwa byo gusenya bikomeje ibikorwa by’ingabo za Hamas mu mujyi wa Gaza,harimo no kwangiza ibikorwaremezo biri hejuru n’ibyihishe munsi y’ubutaka.
Hagati aho,Muri Gaza haracyafungiye imfungwa zagizwe ingwate zigera kuri 50,aho 20 muri bo bakekwa ko bakiri bazima. Imiryango yabo ifite impungenge ko bashobora kwibasirwa mu giye ingabo ze Isreal zaba zinjiye burundu muri Gaza city.
Amakuru aravuga ko abantu barenga 62,000 bamaze gupfa kuva iyi ntambara yatagira ku tariki ya 7 ukwakira 2023,ubwo Hamas yagabaga igitero cya mbere mu majyapfo ya Isreal.