EUGENE OFFICIAL

Ishyaka rya MRDP Twirwneho ryamaganye itorezwa rya FDLR mu gihugu cy’u Burundi no guhabwa intwaro ngo bajye kwica Abanyamulenge
AMAKURU MU MAHANGA

Ishyaka rya MRDP Twirwneho ryamaganye itorezwa rya FDLR mu gihugu cy’u Burundi no guhabwa intwaro ngo bajye kwica Abanyamulenge

Jul 26, 2025

Ishyaka rya MRDP Twirwaneho watanze impuruza y’uko abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR bari gutorezwa mu gihugu cy’u Burundi bagahabwa n’intwaro z’intambara n’ibindi bikoresho n’igihugu cya RDC ndetse n’u Burundi bagahita boherezwa mu bice by’imisozi miremire bya Minembwe na FiziĀ  kwica Abanyamulenge.

MRDP Twirwaneho yatanze iyi mpuruza ibicishije mu itangazo yasoye kuwa 25 Nyakanga 2025 ,aho iri shyaka ryavuze ko umutwe wa FDLR ugizwe n’abahoze mu mutwe w’interahamwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi m’u Rwanda 1994 batangiye kwinjira muri teritwari ya Uvira na Fizi kugira ngo batsembe ubwoko bw’abanyamulenge nk’uko byateguwe n’ubutegetsi bwa RDC.

Itangazo ryabo rivuga ko bafite amakuru yizewe yerekana ko abarwanyi ba FDLR bahawe imyitozo n’igisirikare cy’u Burundi,ndetse bagahabwa n’ubufasha buhagije bwa gisirikare ndetse n’ibindi bikoresho by’intambara byatanzwe na guverinoma ya RDC ndetse n’iya Gitega.

MRDP Twirwaneho ikomeza ivuga ko ubu abarwanyi ba FDLR bamaze koherezwa mu duce turimo,Luvungi,Lubarika,Rurambo na Minembwe aho aba barwanyi bavanzwe n’abandi barwanyi b’umutwe wa Wazalendo bakomeje kugaba ibitero ku baturage baba nyamulenge ariko batwika amazu yabo bakiba n’inka zabo.

MRDP Twirwaneho ivuga ko ibiri gukorerwa muri teritwari ya Uvira na Fizi ari ibikorwa bigize icyaha cya Jenoside yateguwe na Leta ya Tshilombo,mu gihe ibiganiro bya Doha na Washington byari birimbanyije.Ibi ngo bikaba byerekana ko ubutegetsi bwa Kinshasa n’ihuriro ryabwo babeshya ko bari gushaka amahoro ,nyamara umugambi wabo ari ugukora jenoside yateguye gukorerwa Abanyamulenge bo mu misozi miremire.

Uyu mutwe wagaragaje ko usaba umuryango mpuzamahanga wa Loni,Ubumwe bw ‘Afurika,SADC na za Ambasade z’ibihugu bitandukanye kugira icyo bakora kugira ngo bahagarike buriya bwicanyi bushingiye ku moko.

Twirwaneho yasabye kandi abahuza mu biganiro bya Doha na Washington gushyira mu bikorwa ibyiyemejwe ,kandi bagakemura ikibazo bagendeye ku mpamvu muzi zacyo,by’umwihariko ku kuba guverinoma ya Kinshasa yarananiwe kurinda abaturage bayo bose idatoteza bamwe ibahora ubwoko bwabo.

MRDP Twirwaneho yaburiye ubutegetsi bwa Kinshasa nubw’u Burundi ko umugambi wo kumaraho ubwoko bwaba nyamulenge nukomeza bazafata ingamba zikwiye,by’umwihariko ingamba zo kwirinda ibitero by’ihuriro rya RDC,mu rwego rwo kurinda abaturage b’abasivile bari mu kaga ndetse no kurinda ibyabo.

Abaturage b’abanyamulenge bakomeje kwicwa i Minembwe na FDLR NA Wazalendo

Iri tangazo ryasohowe mu gihe ihuriro rya AFC/M23 ririmo niri shyaka rya MRDP Twirwaneho ryari ryakoze ikiganiro n’abanyamakuru kigaruka ku mahame ngenderwaho aherutse gusinywa hagati ya Leta ya Kinshasa niri huriro aho banavuze ko leta ya RDC nikomeza kubagabaho ibitero batazarera amaboko.