Isesengura ry’imiterere y’imitwe y’inyeshyamba muri RDC: aho “wazalendo” ishingiye ku nyungu z’abategetsi.
Isesengura ry’imiterere y’imitwe y’inyeshyamba muri RDC: aho “wazalendo” ishingiye ku nyungu z’abategetsi.
Mu ntambara z’igihe kirekire zibangamiye uburenganzira n’umutekano w’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akenshi hibandwa ku mitwe yitwaje intwaro nka M23, CODECO, FDLR, n’abandi bazwi nk’inyeshyamba. Nyamara, ubushakashatsi bugaragaza ko urufatiro nyarwo rwa bamwe muri iyo mitwe ruri imbere mu nzego za Leta cyangwa hafi yayo.
Abagize ibyiciro by’ubutegetsi n’ubukungu ku isonga y’intambara
Mu buryo butangaje ariko busobanutse neza, ibyiciro bikurikira byagiye bigaragaramo uruhare rugaragara cyangwa rwihishe mu miterere y’ibibazo by’umutekano:
Abaminisitiri, abadepite n’abasenateri, abakuru b’amashyaka, abayobozi b’imiryango itandukanye (société civile), abacuruzi n’abashoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, n’abakuze baba barasezeye muri politiki ariko bagifite ijambo.
Aba bose, 99% batuye mu gace ka Gombe i Kinshasa, ahazwi nka quartier diplomatique, hubatse ibiro by’inzego z’igihugu, imiryango mpuzamahanga, amabanki, n’ibigo by’ubucuruzi bikomeye.
Gukoresha wazalendo nk’igikoresho cy’inyungu za politiki
Itsinda ryiswe wazalendo, ryavuzwe nk’inkingi y’abaturage b’abakongomani bafashe intwaro barengera igihugu. Nyamara, isesengura rirerekana ko iryo zina ryahuriyemo abantu bafite inyungu zihuriye ku butunzi, ubutegetsi, no ku kurinda imari zabo, aho gufata intwaro mu nyungu rusange.
Kubashyira hamwe ngo babe “wazalendo” byagenze vuba cyane, kubera ko bose baziranye, bamaze imyaka myinshi bafatanije mu nzego za Leta cyangwa mu isoko rusange rya politiki,
Inyungu zabo zishingiye ku butaka n’umutungo kamere bigiye birushaho gutuma habaho ubushake bwo gutegura imitwe irwanira kubarindira izo nyungu.
M23: Ikibazo cyatunguye kuko idafite “umukuriye” i Gombe
M23 ni umutwe utavugwaho rumwe, umaze igihe wigarurira igice kinini cy’Amajyaruguru ya Kivu. Ikintu cyayigize ikibazo mu mitima y’abafite ijambo muri Kinshasa, ni uko itari ifitanye isano na “système” ya Gombe:
Ntifite abayobozi bazwi cyangwa bari hafi y’inzego nk’abandi “Bazalendo”.
Irwanya Leta mu buryo butavangiye, aho iharanira ibibazo bishingiye ku kwemerwa kw’ubwenegihugu, kurengera ubwoko bwiganjemo abavuga Ikinyarwanda, ndetse no kugaragaza ko hari ivangura ryari rimaze igihe ritavugwa.
Ibi byatumye M23 iba umutwe wa politiki n’igisirikare wuzuye impaka, aho Leta ya RDC ndetse n’abari hafi yayo bayifata nk’umwanzi w’ukuri, utemerera kugabanira inyungu ku meza nk’abandi.
Intambara muri RDC ntizishingiye gusa ku bwoko, cyangwa ubutaka, ahubwo ni umusaruro wa politiki y’inyungu.
Imitwe yitwaje intwaro ikoreshwa nk’igikoresho cyo kurinda inyungu z’abantu bafite imbaraga mu bukungu n’ubutegetsi.
Umutwe udashyigikiwe cyangwa udafite “abakuriye” mu myanya y’icyubahiro muri Leta, nk’uko M23 imeze, ufatwa nk’utera inkeke ubutegetsi.
Bazalendo cyangwa wazalendo si ihuriro ry’abaharanira igihugu gusa, ni ikirangantego cya politiki y’abifuza kugumana ubutegetsi, umutungo, n’ubwiru bw’imari.
Ubushakashatsi bwerekana ko gukemura intambara za RDC bisaba gusesengura byimbitse uruhare rw’abanyepolitiki, abacuruzi n’abayobozi bakomeje kurya ku mutungo w’igihugu mu izina ryo “kurengera ubusugire bwacyo.” Kandi ko kwikiza imitwe nka M23 bidashoboka iyo hari indi mitwe yitwaje intwaro irinzwe na politiki yo hejuru.
Amahoro nyayo azaboneka igihe inyungu rusange zizasumba inyungu z’abatoni ba Gombe.
- Imiterere ya Gombe; “Inkingi ya politiki n’ubutunzi bwa RDC”
Gombe ni agace gaherereye mu burengerazuba bwa Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ni karundura k’ubutegetsi, ubukungu n’ubwiru, ahatuye:
Abayobozi bakuru ba Leta (abaminisitiri, abasenateri, abadepite), abacuruzi bakomeye (by’umwihariko abacukuzi b’amabuye y’agaciro), abahagarariye ibihugu by’amahanga n’imiryango mpuzamahanga (ambassade, UN, n’abandi), abayobozi b’amadini n’imitwe ya politiki.
Ibiranga Gombe: inzu zihenze cyane, hoteli za 5 étoiles (Fleuve Congo, Memling), ikibuga mpuzamahanga cya Ndjili kiri hafi, ikicaro cy’amabanki manini nka Rawbank, Ecobank, BCDC,
Abantu bahatuye bafite ubudahangarwa mu by’imari no mu nzego za Leta.
Gombe ikora nk’imashini yo gucunga politique (machine de contrôle politique), niho haturuka amabwiriza menshi atuma ibibazo byo mu burasirazuba (Kivu) bitajya bikemurwa, ahubwo bigakomeza gukoreshwa mu nyungu za bamwe.
2 Comments
Yes iyi article ikoze neza cane
Congratulations kumwanditsi
Urakoze cyane gushimira
Comments are closed.