EUGENE OFFICIAL

Iran:Igitero cyagabwe na Israel muri Iran cyahitanye abayobozi b’ingabo biki gihugu.
AMAKURU

Iran:Igitero cyagabwe na Israel muri Iran cyahitanye abayobozi b’ingabo biki gihugu.

Jun 14, 2025

Ntibisanzwe ko igihugu gipfusha umugaba w’ikirenga w’ingabo n’umugaba w’ingabo mu gitero kimwe ariko byaje kuba mu gihugu cya Iran ubwo igisirikare cya Israel cyagabaga igitero karundura muri iki gihugu.

Iran yiyemereye ko abayobozi bakuru b’igisirikare bishwe n’igiterko cya Israel barimo Gen. Hossein Salami wari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo.

Yemeye kandi yemeye  ko hishwe Maj. Gen. Mohammad Bagheri wari Umugaba Mukuru w’Ingabo na Gen Maj Gholam Ali Rashid wari Umuyobozi w’Ikigo cya gisirikare cyitwa Khatam-al Anbiya ari nacyo cyari gishinzwe gutegura ibitero n’ibikorwa bya gisirikare.

Abandi bishwe barimo abahanga mu gutunganya ibisasu kirimbuzi.

Mu mu gitero, Israel yise “Operation Rising Lion”.

BBC yandika ko ibitero bya Iran byo kwihorera kuri Israel bimaze kwica abantu babiri, hakomeretse 30,ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu hamenyekanye andi makuru avuga ko igisirikare cya Iran nacyo cyihoreye kigaba igitero gikomeye mu murwa mukuru wa Israel i TEL  AVIV aho barashe misile 100 ariko Israel yigambye ko yabizimije ifatanyije na Leta Zunze ubumwe z’Amerika niki gihugu nacyo cyaje kubitangaza ariko amakuru yandi yavuye impande zitandukanye yemeza ko Israel itabashije kuzimya ibyo bisasu.