EUGENE OFFICIAL

Iran:Ali Shadmani wari umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran yishwe na Israel.
AMAKURU

Iran:Ali Shadmani wari umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran yishwe na Israel.

Jun 17, 2025

Uwari yagizwe umugaba w’Ingabo Mukuru w’igisirikare cya Iran yishwe na Israel, ibi ni ibyatangajwe n’igisirikare cya Israel ko cyarashe Ali Shadmani uherutse guhabwa inshingano zo kuba umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran.

Uyu mugaba nta minsi itatu yaramaze ahawe izi nshingano nyuma y’uko uwari uziriho ,Gholamali Rashid ,yishwe mu bitero by’ingabo za Israel byatangiye kuwa Gatanu w’icyumeru gishize.

Israel yamwerekanye nk’umwe mu basirikare bakuru muri Iran,ndetse ko ariwe wari hafi cyane y’umuyobozi w’Ikirenga wa Iran ,Ayatollah Ali Khamenei.

Iran nta kintu iratangaza kuru uru rupfu,Ali Shadmani yari yagizwe Umuyobozi wa Islamic Revolutionary Guard Corps.

Ni umutwe w’igisirikare mu Ngabo za Iran ushinzwe ibikorwa byose bya gisirikare imbere mu gihugu,ibitero byo hanze n’umubano w’igisirikare n’amahanga.

Uyu muyobozi yishwe nyuma yuko Iran igabye ibitero bikomeye muri Israel k’umurwa mukuru wa Tel Aviv bikangiza ibintu byinshi ndetse bikanakomeretsa abaturage benshi.