EUGENE OFFICIAL

Intwaro zoherezwaga muri Isreal u Budage  bwazihagaritse.
AMAKURU MU MAHANGA

Intwaro zoherezwaga muri Isreal u Budage bwazihagaritse.

Aug 9, 2025

Leta y’u Budage kurubu yafashe icyemezo cyo kutazongera kohereza intwaro muri Isreal, nyuma y’uko icyo gihugu gifashe icyemezo cyo kugenzura umujyi wa Gaza, inkambi ziwukikije ndetse n’umutekano w’agace ka Gaza kose, mu rwego rwo kwambura intwaro umutwe wa Hamas ndetse no gucyura imbohe zabo mu gihugu.

Igihugu cya Isreal giherutse gutangaza ko icyemezo cyo gutangira kugenzura umutekano w’agace ka Gaza kose, harimo n’umujyi wako. Ibi bikaba byitezweho kuzatuma abaturage bagera kuri miliyoni bongera guhungira mu majyepfo ya Gaza.

Isreal yavuze ko iki cyemezo kizashingira ku nkingi eshatu zirimo kwambura Hamas intwaro, gucyura impunzi, kwambura abaturage intwaro, kugenzura agace ka Gaza kose ndetse no gushyiraho ubundi buryo bw’imiyoborere, budashingiye kuri Hamas ndetse na Leta ya Palestine.

Gusa iki cyemezo cyanenzwe n’ibihugu byinshi birimo n’u Budage, ndetse buhita butangaza ko butazongera kohereza intwaro muri iki gihugu mu rwego rwo gushimangira uburyo butishimiye icyo kibazo.

Chancellor w’u Budage , Friedrich Merz, yavuze ko “Nta buryo u Budage , mu buryo ubwo ari bwo bwose, bwakohereza intwaro zajya gukoreshwa mu gace ka Gaza”.

uretse u Budage , ibindi bihugu birimo u Bufaransa n’u  Bwongereza biri mu byanenze icyemezo cya fashwe na Isreal.