EUGENE OFFICIAL

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zageze muri Maroc
AMAKURU POLITIKE

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zageze muri Maroc

Jan 21, 2026

Intumwa za Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF ziyobowe na Brigadier General Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, ziri i Rabat mu Bwami bwa Maroc kuva taliki 18 kuzageza ku ya 22 Mutarama 2026, aho ziri kwitabira inama ya mbere ya Komisiyo Ihuriweho y’Ubufatanye mu bya Gisirikare hagati y’u Rwanda na Maroc.

Ingabo z’u Rwanda niza Maroc.

Iyo nama igamije gushimangira ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo z’Ubwami bwa Maroc mu nzego zifitiye impande zombi inyungu zihuriweho, hashingiwe ku Masezerano y’Ubufatanye mu bya Gisirikare yasinywe hagati y’ibihugu byombi muri Kamena 2025.