EUGENE OFFICIAL

Intambara nshya ishobora kwambukiranya imipaka.
AMAKURU POLITIKE UBUTABERA UMUTEKANO

Intambara nshya ishobora kwambukiranya imipaka.

Jul 15, 2025

Intambara nshya ishobora kwambukiranya imipaka.

 

Uko ibikorwa by’intambara bikomeje kwiyongera mu bice bya Uvira no muri Kivu y’Epfo, imitwe yitwaje intwaro irimo FARDC, abarundi, Wazalendo ndetse n’abacanshuro baragenda biyongera ku rugamba, mu gihe M23 ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe. Ibi biri gutuma agace k’Amajyaruguru y’u Burundi, u Rwanda n’Uburasirazuba bwa RDC kagenda kaba indiri y’intambara nshya ishobora kwambukiranya imipaka.

 

U Rwanda na rwo ruriteguye.

Mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Congo, u Rwanda rwamaze gushyira ingufu zidasanzwe mu gukaza umutekano ku mipaka yarwo yose, ku butaka, mu mazi no mu kirere. Abasesenguzi b’umutekano bemeza ko u Rwanda rufite amakuru yizewe ku mikoranire iri hagati y’ubutegetsi bw’u Burundi (CNDDFDD) na FDLR, umutwe ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse ukaba ukomeje kugaragara mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo.

 

Ese FDLR yaba ishaka gusatira u Rwanda binyuze mu ishyamba rya Kibira?

Kuva ku ishyamba rya Kibira mu Burundi kugera kuri Nyungwe mu Rwanda, hari urwunge karemano bw’ibi bisekuru by’ibidukikije, ariko kandi bifatwa nk’inzira zishobora kwifashishwa n’imitwe yitwaje intwaro. Gushyira FDLR mu ishyamba rya Kibira ni kimwe no gushyira agatsiko k’iterabwoba mu nsi y’amadirishya y’u Rwanda. Ibi ni ibintu u Rwanda rutakwemera na rimwe. Nk’uko byemezwa n’abakurikirana ibya gisirikare, FDLR niramuka ishatse gucengera mu Kibira cyangwa ikagerageza gushaka inzira za Nyungwe, u Rwanda ruzafatanya n’amategeko mpuzamahanga y’ubwirinzi, maze rufate icyemezo gikwiye. kwirengagize ibyo bitero byaba ari uburangare.

 

Kuki u Rwanda rutakwihanganira iki gikorwa?

Hari impamvu eshatu z’ingenzi:
1. Amateka ya FDLR: Ni umutwe wavutse mu buryo bufitanye isano n’abakoze Jenoside yakorewe abatutsi, kandi wagiye ugaragaza imigambi yo guhungabanya amahoro n’umutekano w’u Rwanda.
2. Imikoranire yihishe: FDLR ikomeje kugaragaza imikoranire na bamwe mu bayobozi bo mu Burundi.
3. Ubwirinzi budasanzwe: Nyungwe n’imipaka yo mu Burengerazuba bw’u Rwanda irarinzwe mu buryo bukomeye, kuruta n’igihe M23 yafataga Goma.

 inkuba zishobora gukubita nta mvura

Mu gihe ibi bikorwa bya gisirikare byaba bigamije gucengera u Rwanda, RDF izaba ifite uburenganzira busesuye bwo kwirwanaho no kurinda abaturage bayo. Uko biri kose, igisubizo cy’u Rwanda ni kimwe:

“FDLR ntishobora kugera ku mipaka y’u Rwanda ngo yemererwe kuhaba.”

Uko ibintu bigenda bifata isura nshya mu karere, amahitamo ari mu biganza by’abayobozi b’akarere n’abafata ibyemezo. Guhitamo amahoro cyangwa intambara ni iby’abo bireba, ariko u Rwanda rufite aho ruhagaze: umutekano warwo ntugira impaka.