Intambara ikomeje kwaduka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo.
Intambara ikomeje kwaduka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo.
Imidugudu n’uturere twinshi two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo imaze ibyumweru byinshi mu mvururu ziturutse ku mirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’abarwanyi bo mu mitwe y’abaturage bazwi ku izina rya Wazalendo. Iyi mirwano yarushijeho gukara cyane ku wa gatatu tariki ya 18 Kamena 2025, cyane cyane mu turere twa Kabare, Kalehe, na Walungu.
Mu karere ka Walungu, cyane cyane ahitwa Nyangezi n’ahakikije ako gace, imirwano yatangiye ku wa Kabiri tariki ya 17 Kamena. Abaturage batangaje ko bumvise amasasu menshi y’intwaro ziremereye n’izoroheje kugeza na mu gitondo cyo ku wa gatatu.
Mu gace ka Lurhala, naho hakiri mu karere ka Walungu, habayeho gukozanyaho kw’ingabo zihanganye. Umuturage wo muri ako gace yavuze ko abayeho kurasana hagati y’impande zombi i Lurhala n’ahandi hafi yaho, ariko ko kugeza ubu abantu bataramenya umubare nyawo w’abahaguye cyangwa abakomeretse.
Mu karere ka Kabare, imirwano yabaye irushijeho gukara mu bice bya Cirunga, Mumosho, na Katana. Ku wa Gatatu, imirwano yatangiye saa tanu (11:00) za mu gitondo i Cirunga. Umuturage waho yatangaje ko Wazalendo bagerageje gusunika inyeshyamba za AFC/M23. Abantu babiri bakaba bapfuye.”
Ku ruhande rwa Mumosho na Katana, abaturage bavuga ko hariho ukudatuza (panike) ku bantu bose, ndetse hakomeje kumvikana amasasu no mu bice bya Kigabi. Imirwano yo muri Mumosho yanageze no muri Nyantende, aho amasasu yumvikanye, bikaba byateje ubwoba bukabije, kugeza n’aho abantu bari hafi ya Panzi bagerwaho n’ingaruka.
Umugore utuye hafi ya Panzi yavuze ati: “Numvise amasasu nk’ane, ariko yari kure.” Undi mwana w’umunyeshuri ati: “Twari mu ishuri twumva amasasu, twahise duhungira aho twabonera umutekano.”
Mu gihe ibi byose byabaga, mu gitondo cyo ku wa gatatu, hari hariho urujijo n’imvururu mu karere ka Kalehe, aho abaturage batangaje ko bumvise amasasu menshi ahagana saa cyenda n’igice za nijoro (3h30), bituma abantu benshi bikingirana mu nzu zabo batinya kubiburiramo ubuzima.
Iyi mirwano yose ikomeje kuba mu buryo butarimo kubahiriza amasezerano y’ihagarikwa ry’imirwano (cessez-le-feu) yari yaratangajwe mu rwego rwo gushyigikira inzira y’amahoro mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibi bibaye mu gihe Leta ya Kinshasa iri mu biganiro by’amahoro n’inyeshyamba za AFC/M23 mu mujyi wa Doha, muri Qatar.