EUGENE OFFICIAL

Inganda eshatu z’amazi zahagaritswe by’agateganyo kubera imvura nyinshi
AMAKURU

Inganda eshatu z’amazi zahagaritswe by’agateganyo kubera imvura nyinshi

Aug 19, 2025

Ikigo cy’Igihungu gishinzwe Amazi,Isuku n’Isukura,WASAC Group,cyatangaje ko kubera imvura nyinshi yaguye ikanduza imigezi itandukanye mu mpera z’icyumweru gishize,inganda z’amazi eshatu zahagaritse imirimo yo kuyatanga by’agateganyo.

Inganda zabaye zihagaritse imirimo by’agateganyo kubera imigezi yanduye harimo urwa Gihira mu Karere ka Rubavu, Gihengeri mu Karere ka Gicumbi na Cyondo mu Karere ka Nyagatare.

WASAC Group yatangaje uruganda rwa Gihira rwari rwahagaze by’igihe gito rwongeye gusubukura imirimo bityo abafatabuguzi bayo bagenda bagerwaho n’amazi.

Uru ruganda rutanga amazi ku batuye mu Mirenge itandukanye yo muri ako Karere irimo Rubavu,Nyamyumba,Gisenyi na Rugerero.

Uru ruganda rutanga amazi ku batuye mu Mirenge itandukanye yo muri ako Karere irimo Rubavu,Nyamyumba,Gisenyi na Rugerero.

Uru ruganda ruherereye ku mugezi wa Sebeya rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe 23000 z’amazi ku munsi,bisobanuye ko mu gihe rwaba rutari gukora biba ikibazo gikomeye ku batuye mu Karere ka Rubavu.

Urundi ruganda rwagizweho ingaruka n’imvura nyinshi iheruka kugwa ni Gihengeri water Treatment Plant rwo mu Karere ka Gicumbi rufite ubushobozi bwo gutanga amzi angana na meterokibe 3500 buri munsi.

Hari kandi uruganda rwa cyondo rwo mu Karere ka Nyagatare rwahagaritse imirimo kubera imvura nyinshi,rukaba rufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na meterokibe 4000 ku munsi.

Akenshi iyo imvura iguye ari nyinshi,bikoma mu nkokora inganda zitunganya amazi kuko imigezi aturukamo usanga yanduye cyane bityo kuyatunganya bikagorana ari nabwo ingandazihitamo guhagarika imirimo by’agateganyo mu gihe imigezi izigemurira amazi yanduye cyane.

Kuva muri Nyakanga 2025,hatangiye kugwa imvura mu gihe byari bimenyerewe ko ibihe by’impeshyi nta mvura nyinshi igwa.

Muri Kanama, imvura yaguye ari nyinshi ku wa 16 na 17 Kanama.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi,MINEMA , yatangaje ko ibiza byokomotse ku mvura yaguyehagati ya tariki 16 na 17 Kanama 2025 byahitanye abantu mu gihe abandi 25 bakomeretse.