EUGENE OFFICIAL

Ingamba zo guca ibiyobyabwenge mu mujyi wa Goma
AMAKURU MU MAHANGA

Ingamba zo guca ibiyobyabwenge mu mujyi wa Goma

Feb 3, 2026

Bimwe mu bimaze igihe kinini bibangamiye umutekano wo ku mipaka y’u Rwanda na RDC ni ibiyobyabwenge byinjizwa cyane cyane i Rubavu birimo urumogi, hakoreshejwe inzira z’ubusamo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje ko aho urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge rukomereye ari uko ibitemewe mu Rwanda, hari ubwo biba byemewe muri RDC, ku buryo bitashoboka ko hajyaho ingamba zihuriweho zo kubirwanya.

Meya Katembo yasobanuye ko kugira ngo RDC izabe igihugu cyiza cyo kuraga abakiri bato, bisaba ko AFC/M23 ikora amavugurura impande zose, ihereye mu bice igenzura muri iki gihe.

Uyu muyobozi yavuze ko kwigisha abantu biri mu ngamba zafashwe kugira ngo bareke gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, ariko ko hanashyizweho uburyo bwo gushakisha ahakorerwa inzoga zikaze kugira ngo zicibwe.

Ati “Twebwe nk’ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma, icyo turi gukora uyu munsi ni ukurwanya ibiyobyabwenge nk’urumogi. Nk’uko nabikubwiye, abantu baragenda, inzego zigasigara.”

Meya Katembo yasobanuye ko abazarenga ku ngamba yafashe zo guca ibiyobyabwenge n’inzoga zikaze mu Mujyi wa Goma, bazatabwa muri yombi, bafungirwe mu igororero rya Munzenze