EUGENE OFFICIAL

Ingabire Victoire yongeye gutabwa muri yombi
AMAKURU POLITIKE

Ingabire Victoire yongeye gutabwa muri yombi

Jun 20, 2025

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ingabire Victoire Umuhoza, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rusabye ko hakorwa iperereza rirambuye ku ruhare akekwaho mu bikorwa bivugwaho kuba bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu. Iri perereza rishingiye ku byaha bikubiyemo kurema umutwe w’abantu bagamije ibikorwa by’urugomo no gukwirakwiza imigambi ishobora guteza imvururu mu baturage.

Itabwa muri yombi rye ryamenyekanye ku wa Gatatu, tariki ya 19 Kamena 2025, ubwo RIB yabitangarizaga ku mbuga nkoranyambaga zayo, ivuga ko yafashwe kugira ngo ashyikirizwe ubutabera, nk’uko byasabwe n’Urukiko Rukuru. Icyo gihe, yavuze ko ari ugushyira mu bikorwa icyifuzo cy’Ubushinjacyaha gishingiye ku rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain n’abandi.

Mu itangazo, RIB yagize iti: “Ingabire Umuhoza Victoire akurikiranyweho, hamwe na bagenzi be, ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda. Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera, mu gihe ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.”

Iri fatwa ryakurikiye ukwitaba k’inkiko kwa Ingabire Victoire, ubwo yari yahamagawe kugira ngo asobanure uruhare rwe mu mahugurwa bivugwa ko yahawe bamwe mu bahoze ari abanyamuryango b’ishyaka DALFA-Umurinzi. Ubushinjacyaha buvuga ko ayo mahugurwa yari agamije gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu binyuze mu kubiba umwuka w’inzangano no kubangamira ubuyobozi buriho.

Ingabire yagaragaje ko atigeze amenya iby’ayo mahugurwa, ndetse ko atigeze ayategura cyangwa ngo abe yarigeze ahura n’abayitabiriye mbere y’uko bamenyekana mu rubanza. Yasobanuye ko usibye Nsengimana Théoneste washinze urubuga “Umubavu”, abandi baregwa bose bahoze ari abanyamuryango ba DALFA-Umurinzi, ariko ko ibyo baregwa batabikoze ku busabe bwe cyangwa ku nyungu z’ishyaka.

Nyuma yo kumva ibyo Ingabire yasobanuye mu rukiko, rwasanze ibisobanuro bye bidahagije, ruvuga ko dosiye irimo ibimenyetso bikwiye gutuma hakorwa iperereza ryihariye. Urukiko rwategetse ko Ubushinjacyaha bukora iperereza mu byumweru bibiri, hanyuma Ingabire akazagezwa imbere y’inkiko.

Iperereza rirakorwa mu gihe ategereje ko dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha. Iburanisha ry’uru rubanza ruregwamo abandi bantu barebwa n’iki kirego riteganyijwe ku wa 7 Nyakanga 2025.