EUGENE OFFICIAL

Indege za Fardc zatangiye kurasa ibiraro bihuza ibice bigenzurwa na m23 nibigenzurwa na leta ya Rdc
AMAKURU MU MAHANGA

Indege za Fardc zatangiye kurasa ibiraro bihuza ibice bigenzurwa na m23 nibigenzurwa na leta ya Rdc

Sep 29, 2025

Ingabo za RDC zarashe ikiraro kiri muri teritwari ya Walikare mu gace ka Mpeti  zigaragaza ko zigamije gufunga inzira M23 ishobora kunyuramo yagura ibirindiro cyane ko ngo imaze iminsi yongera abarwanyi mu bice byegeranye na Mpeti.

Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko gusenya iki kiraro ari igikorwa kitagira ubumuntu kuko gihagarika ubuhahirane bw’abaturage bacyegereye n’imigenderanire hagati yabo.

Ati “Ibi bikorwa byateguwe bigamije gusenya ibikorwaremezo by’ibanze by’abaturage bibashyira mu kato, bikababuza kugenderana no gutwara ibicuruzwa. AFC/M23 ifata ibi bikorwa nk’ibyaha byibasira inyokomuntu, bigamije kwicisha inzara no guheza umwuka abasivili b’inzirakarengane.”

Kanyuka yamenyesheje Abanye-Congo n’umuryango mpuzamahanga ko ibi bitero bitegurirwa mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuko wahindutse ahantu hameze nk’ahategurirwa ibikorwa by’iterabwoba.

AFC/M23 yatangaje ko ifite inshingano yo kurinda abasivili no kubarwanirira, bityo ko izasenyera ikibi aho gituruka, ifate n’ingamba zo gusenya ingabo z’abagizi ba nabi.