Imyambarire y’umukunzi wa Kanye West Bianca Censori yongeye kurikoroza i New York
Ku wa 21 Kamena 2025, umunyamideli Bianca Censori ukomoka muri Australia yongeye gutuma imbuga nkoranyambaga zivugisha benshi nyuma yo kugaragara mu mihanda ya New York yambaye umwambaro usanzwe utemerewe kuri benshi. Yari yambaye agapira kabonerana k’umukara gafashe ku mubiri, ikabutura ngufi cyane, n’inkweto ndende zigezweho. Ibi byose byatumye abantu benshi bavuga ko imyambarire ye isatira kurenga umurongo w’ibyemerewe mu ruhame.
Bianca yari kumwe n’umugabo we, umuraperi w’icyamamare Kanye West, aho bombi bari bagaragara basa n’abishimye mu rugendo rwabo rwo gutembera mu mujyi. Ubusanzwe aba bombi bamaze igihe bavugwaho gukunda kwerekana imyambarire idasanzwe, imwe itavugwaho rumwe n’abakurikiranira hafi imyidagaduro n’imyambarire.
Ibi byabaye nyuma y’iminsi micye Bianca agaragaye i Beverly Hills, mu Mujyi wa Los Angeles, aho yambaye imyenda nayo ifite imiterere ibonerana, ku buryo bamwe batatinze kumugereranya na Kim Kardashian — umugore wahoze ari uwa Kanye West. Abasesengura imideli bavuze ko Censori asa n’uhinduye isura ye kugira ngo ajye gusa na Kim, haba mu myambaro ndetse n’imiterere y’imisatsi.
Imyambarire ya Bianca Censori itavugwaho rumwe yabaye ikimenyetso gikomeye cy’ihinduka ridasanzwe yinjiyemo kuva yatangira kugaragara cyane mu ruhame ari kumwe na Kanye West. Abakurikiranira hafi imyambarire y’ibyamamare bavuga ko uburyo yambara butandukanye n’icyo benshi bamenyereye ku bandi banyamideli b’abagore, kandi ko ashobora kuba abikorera kugera ku ntego yo kugaragara nk’indashyikirwa.
Hari abavuga ko Kanye West ashobora kuba afite uruhare runini mu guhitamo uko Bianca yambara, dore ko no mu mubano we na Kim Kardashian, Kanye yigeze kuvugwa cyane ko yajyaga amugiraho ijambo mu bijyanye n’imideli.
Uretse imyambaro yihariye, Censori yagiye anagaragara mu bikorwa by’ubugeni n’imideli ifite isura ya avant-garde, aho usanga idakurikiza amahame y’imideli isanzwe, ahubwo igamije gutanga ubutumwa cyangwa guca ibintu mu buryo budasanzwe.
Nubwo hari abayishima bavuga ko ari uburenganzira bwe kwambara uko yishakiye, abandi banenga uko yitwara mu ruhame, cyane cyane ko ari umuntu umaze kumenyekana cyane mu itangazamakuru, akaba ari no mu muryango w’ibyamamare bikomeye ku isi.