IMPINDURAMATWARA MU BAHANZI
IMPINDURAMATWARA MU BAHANZI
Bimaze kugaragara ko abahanzi benshi mu gukora ibihangano byabo bashyiramo imbaraga nyinshi ariko inyungu bavanamo zikaba hafi ya ntazo, byatumye bamwe muri bo batekereza ku cyo bakora kugira ngo ibihangano bitunge ba nyirabyo ndetse binamenyekane ku rwego mpuzamahanga.
Hagiye hagaragazwa ibibazo by’abahanzi bakora ibihangano byabo ntibirenge ububiko bwabo bwite, ahandi ugasanga biragera kure ariko ababitakajemo imbaraga nyinshi ntibigire icyo bibamarira, ahandi ugasanga abahanzi barazimye mu buryo nabo ubwabo batateganyaga byibura ngo babe barashakishije ikindi kintu cyabafasha kubaho mu buzima bwa buri munsi.
Abahanzi JAYDEN THE RAPER na DJ RUTI ku bufatanye n’urugaga rw’abahanzi, Huye artist, bateguye igikorwa cyo guhuriza hamwe abahanzi babishaka harimo n’abanyamahanga, ndetse n’ibihangano bitandukanye birimo indirimbo, filme, inkuru zanditse, byendagusetsa, ndetse n’ibindi bitandukanye.
Intego y’icyo gikorwa ni ukurwanya cyangwa gukumira abakoresha ibihangano bitari ibyabo mu nyungu zabo (piratage).
Guhera tariki ya 1/5/2025 kugera ku itariki 30/6/2025, hatangijwe igikorwa cyo gutoranya indirimbo. Hazatoranywa indirimbo 10 nziza, hagendewe ku butumwa bunoze kandi zifite umwimerere, izo ndirimbo zikazashyirwa kuri album ihuriweho n’abahanzi batandukanye, hanakorwe izindi 2 abazaba bitabiriye icyo gikorwa bakaba bazazihuriraho nazo zongerwe kuri iyo album.
Hazanatoranywa n’ibindi bihangano mberajisho (fashion ku bantu berekana imyambaro yabo bikoreye), hagendewe ku bwiza n’umwihariko; ibyo bihangano bikaba birimo ibishushanyo, ibibumbano, ibibazanyo, ibibohano n’ibindi.
Hazatoranywa kandi inyandiko zigizwe n’inkuru ngufi zafasha abato n’abakuze, inyandiko zafasha abantu gusana imitima no guhindura imyumvire, abafite ubumenyi mu gushushanya bigana ndetse no gushushanya bazimiza, inkuru ngufi ziri mu mashusho n’iziri mu bitabo.
Guhera ku itariki ya 1/7/2025 kugeza kuri 30/11/2025, hazabaho gahunda yo kunoza ibihangano no gukomeza gutoranya ibihangano bizajya bisurwa ndetse n’ibicuruzwa, hakomeze na gahunda yo kwamamaza ibihangano byatoranyijwe no kubicuruza, hakazaba harimo na gahunda yo kumurika ibyagezweho mu buhanzi bw’ingeri zose, harimo no gutegura igitaramo gisoza umwaka no kwishimira ibyagezweho.
Iki gikorwa kigamije gushaka uburyo abahanzi bakwiteza imbere, abataramenyekana bakamenyekana, ndetse n’ibihangano byabo bikamenyekana, abasanzwe bazwi nabo hakirindwa ko basubira inyuma.
Iyi gahunda izatangirira mu karere ka Huye, abazayitabira bazaturuka ahantu hose hashoboka, kuri ubu hakaba hari n’abamaze gutanga ibihangano byabo bageze kuri batandatu barimo n’abanyamahanga. Abandi bashaka kwitabira icyo gikorwa bakwandika kuri whatsapp cyangwa bagahamagara kuri nimero 0780361886 na 0788679937.
No Comment! Be the first one.