Imitwe yitwaje intwaro yongeye guhurira muri Uvira: Uburyo bushya bwo guhangana na M23. Goma amabandi yatwitse. Amakuru ya Walikale.
Imitwe yitwaje intwaro yongeye guhurira muri Uvira: Uburyo bushya bwo guhangana na M23. Goma amabandi yatwitse. Amakuru ya Walikale.
Mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego mu ntara za Kivu y’Amajyepfo n’iya Ruguru, imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo yongeye kwishyira hamwe muri Uvira, mu rwego rwo gukumira ko umujyi ugwa mu maboko y’umutwe wa AFC/M23.
Ku wa kabiri tariki ya 29 Nyakanga 2025, abarwanyi barenga 5000 ba Wazalendo bahuriye mu kibaya cya Lubirizi, hafi y’umugezi wa Ruzizi, ku nkengero z’umujyi wa Uvira. Iyi nama ikomeye yatumijwe na General Mupara Nibwe Ngalulira, uherutse gutorwa nk’umuyobozi mukuru w’imitwe ya Wazalendo ikorera mu bibaya bya Ruzizi no mu misozi ikikije Uvira.
Mu ijambo rye, General Nibwe yasabye ko habaho ubufatanye hagati ya Wazalendo, FARDC, FDLR, Polisi ya RDC, abacanshuro ndetse n’ingabo z’Uburundi, mu rwego rwo gukomeza kurinda Uvira.
“Duhagurukiye kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu. Ntituzareka umujyi wa Uvira ugwa mu maboko y’abitwaje intwaro ba AFC/M23,” niko Nibwe yavuze imbere y’abaturage benshi bari bitabiriye icyo gikorwa.
Ikarita nshya y’ubufatanye bw’imitwe y’intambara
Iyi nama yabaye mu gihe imirwano ikomeje kwaguka mu misozi ya Kivu, aho M23 imaze igihe yigaruriye ibice bitandukanye, by’umwihariko muri Masisi na Rutshuru. Ibyo byateye impungenge imitwe y’abaturage isanzwe yiyise Wazalendo, n’indi mitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe n’inzego zimwe za leta.
General Nibwe yasabye abarwanyi be guhagarika ihohoterwa rikorerwa abaturage n’iyicarubozo ritari rikiri ku rwego rw’igitera umutekano muke. Ni ijambo ryakiranywe yombi n’abaturage bo mu bice bya Bufuliru, Kaziba na Uvira, aho imitwe ya Wazalendo ikomeje kwiyongera mu misozi ihana imbibi n’Umujyi wa Uvira.
Akarasisi k’ingabo n’ubutumwa bw’icyizere
Nyuma y’iyo nama, habayeho akarasisi k’ingabo z’Uburundi, cyari kigamije kugaragaza ubushake bwo kwifatanya n’abandi mu kurwanya M23. Abaturage bahawe ubutumwa bw’icyizere, basabwa kutava mu byabo no gukomeza ibikorwa byabo bya buri munsi, n’ubwo umujyi wa Uvira umaze ukwezi kose wototerwa n’intambara.
Imirwano yasakaye muri Kivu – Urufaya rw’amasasu ku misozi ya Mbayo
Mu bindi bice, intambara ntiyahagaze. Ku misozi ya Mbayo, hafi na Pariki ya Kahuzi-Biega, hari kumvikana urusaku rukomeye rw’imbunda. Imirwano ihuza abarwanyi ba Wazalendo bayobowe na Maheshe, barwana na AFC/M23. Abaturage bo mu duce twa Nyamaboko ya mbere n’ iya kabiri, muri territoire ya Walikale na Masisi, bari mu gihirahiro nyuma y’iminsi ibiri y’urugamba rukomeye.
Amakuru yemeza ko ingabo za FARDC zinjiye mu mirwano guha imbaraga Wazalendo nyuma y’uko bari batsinzwe muri Ndete, Mulema na Ngululu.
Goma: Inkongi y’umuriro yashegeshe abaturage
Mu Mujyi wa Goma, ahazwi cyane nka Cartier Balindu, haraye hafashwe n’inkongi y’umuriro ku wa 29 Nyakanga 2025. Amakuru avuga ko amazu y’abaturage 13, amaduka n’ishuri byahiye bikongoka nyuma y’urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu ijoro.
Bamwe mu baturage bashinja abajura bari banze kugabana ibyo basahuye kuba ari bo batwitse ibyo bice. Balindu ni agace kegereye amashyamba ya Nyiragongo, ahacyekwa kuba hihishe abarwanyi ba FDLR na Wazalendo.
Umutekano uri mu bibazo bikomeye
Imibare ntivuga gusa ibihe. Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bamaze kuva mu byabo, abandi barara mu mashyamba, abandi baturwaho urusaku rw’imbunda. N’ubwo imitwe yitwaje intwaro yiyemeje gukorera hamwe, haracyari impungenge ku mikoranire yayo, imyitwarire y’abarwanyi, n’inyungu z’inyuma zitavugwa.
Mu gihe M23 ikomeje gufata ibice, n’indi mitwe ishyira hamwe kugira ngo iyihagarike, haribazwa niba koko ubufatanye bushya buzatanga amahoro cyangwa ari intangiriro y’indi ntambara irushijeho kugorana.
Mu gihe umuturage wo mu misozi ya Kivu y’Epfo atangiye umunsi yiruka hagati y’urusaku rw’imbunda, umunyapolitiki i Kinshasa ashobora kuba akiri mu nama y’umutekano yirebera muri raporo ibara gusa ibyitakajwe: abasivile bapfuye, ibyangijwe, aho AFC/M23 yinjiye, n’aho Wazalendo baheruka.
Iyo uvuze RDC muri 2025, ntabwo uvuze igihugu cyihagazeho. Uvuga igihugu kiri mu buribwe bwa politiki, ubusahuzi, intambara n’imwe mu mihindagurikire y’imitwe yitwaje intwaro idasanzwe mu mateka y’akarere.
Ihuriro ridasanzwe: FDLR, Uburundi, FARDC, Wazalendo
Ubundi imitwe nka FDLR (yashinzwe n’abahunze Jenoside yo mu Rwanda), FARDC (ingabo z’igihugu), n’iy’Abaturage (Wazalendo) ntibari basanzwe bafite imigambi imwe. Ariko umwanzi umwe AFC/M23 yabaye igikoresho kibahuza.
FDLR, nubwo yamaganwa n’amahanga, yabaye “umugabo w’ikiraro” mu kurwanya M23.
Aho intambara yasakaye: Walikale, Masisi, Kahuzi-Biega
Ku wa 30 Nyakanga 2025, imirwano yakajije umurego:
Walikale: Wazalendo barwana bashaka kugarura icyizere nyuma yo gutsindwa ku wa 29 Nyakanga mu duce twa Ndete, Mulema na Ngululu.
Kahuzi-Biega: Mu misozi ya Mbayo, harumvikana urufaya rw’imbunda hagati ya Wazalendo ba Maheshe na M23.
Aho intambara igenda, nta gisigara uretse urujijo, imiborogo n’ubuhunzi.
Guhunga si igisubizo, gukomeza kubaho ni urugamba
Mu gihe General Nibwe yasabaga abaturage kudahunga Uvira, benshi bari mu nzira, abandi barimo guhisha abana mu ishyamba.
RDC yageze aho umuturage asabwa kuba umusirikare atabitojwe, agomba kumenya aho imbunda ivugira, aho atarara, uko abwira umwana ngo ahagarare igihe cy’amasasu, n’uko ahunga mbere y’uko inkongi igerayo.
Umutekano wa RDC uri he?
Ikibazo si AFC/M23 gusa: Ni guhangana gukomeye hagati y’imitwe myinshi, ibihugu by’ibituranyi, n’ishoramari ry’amahanga rirwanira ubutunzi bw’akarere (coltan, zahabu, amabuye y’agaciro).
Umutekano ubonwa nk’ubucuruzi: Abayobozi bamwe n’imitwe y’ingabo bagaragaza ko intambara yabaye “opportunité économique”. Hari abasahura, abandi bagurisha intwaro, abandi bategura imfashanyo bagomba kuzabona.
Akarere kabaye nk’isoko ryo kwigeragerezamo imbaraga: Uburundi, Uganda, ndetse n’amahanga akomeye, buri wese arebera cyangwa yinjira mu mukino.
Byose bishobora kuba imvura y’akanya gato niba:
Hatabayeho guhuza imbaraga ku rwego rwa politiki nyarwo.
Hatabayeho gushyira imbere abaturage kurusha inyungu z’imitwe.
Hatabayeho imiyoborere ishyize imbere ukuri, ubumwe n’ubutabera kuri buri ruhande.
RDC ni igihugu cy’ingufu, ariko kigomba guhagarika kwicwa n’abakiyobora cyangwa abakirwanira.