Ku wa 27 Kamena 2025, imitwe inyuranye ikorera mu Ntara ya Ituri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irimo na CODECO, yemeranyije guhagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi no kurwana.
Aya masezerano yagezweho nyuma y’imishyikirano yamaze iminsi itanu yabereye muri teritwari ya Aru, aho yahuje impande zitandukanye zirimo abahagarariye iyo mitwe, inzego zishinzwe umutekano, sosiyete sivile, abakuru b’imiryango n’abayobozi b’aba gakondo.
Muri iyo mitwe, harimo FRPI, FPIC, Tchini ya Tuna na CODECO byemeye gusinya ayo masezerano. Hari n’indi mitwe nka MAPI na Auto-défense Zaïre yitabiriye ibiganiro ariko yanga gushyira umukono ku masezerano, binajyanye n’icyemezo cya CODECO cyo kwica abaturage 11 muri Djugu mu gitondo cyo kuri uwo munsi amasezerano yasinyiweho.
Nk’uko byatangajwe n’ababigizemo uruhare, iyo mitwe yiyemeje guhita irekura abana bari barinjijwe mu mirwano, inasezeranya ko abarwanyi bayo batazongera kugaragara bitwaje intwaro.
Nubwo bimeze bityo, hari icyitonderwa cyashyizweho: bivugwa ko mu gihe byaba ngombwa, iyo mitwe ishobora kongera gufata intwaro ngo irwane “ku nyungu z’igihugu”, ikemeza ko izahora yiteguye kwitaba igihe izaba isabwe gutanga umusanzu.
