Imirambo 2 y’abasore yabonetse ku muhanda Sake – Kimoka
Imirambo ibiri y’abasore yabonetse ku muhanda uva Sake ugana Kimoka muri gurupoma ya Kamuronza, muri teritwari aa Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturukayo avuga ko humvikanye urusaku rw’amasasu hagati ya saa saba na saa saba n’iminota 15 za mugitondo ku muhanda Sake-Kimoka. Nk’uko aya makuru abivuga nuko kwari ukurasana hagati y’abasirikare ba M23 n’itsinda ry’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye.
Kugeza ubu umwirondoro w’abo bantu bombi bishwe nturamenyekana.
Umutekano ukomeje kuba mubi mu bice byigaruriwe na M23.
Nyanzale, muri Rutshuru, mu majyaruguru ya Kivu, aho imirwano yongeye kubura kuri iki cyumweru nyuma ya saa sita, ku ya 22 Kamena, hagati y’abarwanyi ba Wazalendo n’umutwe wa M23.
Ku wa gatandatu abasivili babiri biciwe mu i Kihondo, umugabo n’umugore, ndetse n’inzu icumi zatwitse i Nyarubande, muri Sheferi ya Bwito, nk’uko amakuru aturukayo abyemeza.