Ubuzima bubi bw’imbonerakure ku rugamba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Imbonerakure, ku miterere yazo, ni urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD rwakomeje gukoreshwa mu bikorwa bijya gusa n’iby’igisirikare birimo kugenzura abaturage, kwikoma abatavuga rumwe n’ubutegetsi, gukora ibikorwa byo guhashya abarwanya ubutegetsi mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu gihe zimaze gufatwa nk’inkingi y’ubutegetsi, zikoreshwa nk’igisirikare cyo hanze y’itegeko. Ibi bituma leta idahura n’imbogamizi z’itegeko mpuzamahanga igihe igiye mu bitero cyangwa intambara itemewe.
Imbonerakure ziri mu ntambara ya Kongo, zivuga ko akarere ka Cibitoke ari “état-major”, ni ukuvuga icyicaro cy’ibanze gitegurirwamo Imbonerakure mbere yo koherezwa muri RDC. Zihurira ku biro bya CNDD-FDD biri ku muhanda wa 9, n’ubwo bitaruzura. Aho hakoreshwa nk’ikigo cy’amahugurwa n’aho gutegerereza kwambuka.
Aho ni naho bajyanwa barashwe cyangwa barwaye bavuye ku rugamba.
Niba umuntu yapfuye cyangwa yakomeretse, byose bishobora kubarwa nk’ibyabereye i Cibitoke n’ubwo byabereye muri Congo.
Hariho ubwiru bukomeye ku mibare y’abapfa cyangwa bakomeretse. Imiryango myinshi ntimenyeshwa urupfu rw’ababo.
Kanyisha (Willy Habarishize) ni we uyoboye brigade y’Imbonerakure iri muri RDC. Ayoboye abagera ku 1,400, abacamo ama bataillons abiri. yahawe ipeti rya Général de brigade n’abamwohereje.
Murumuna we ni Muhumure (Déo Nsabimana), uyoboye imbonerakure zo mu Ntara ya Bujumbura, ni we utanga raporo mu nzego za gisirikare z’iperereza G2 mu Burundi.
Bakorana na mayimayi ya Yakutumba, umutwe witwaje intwaro muri Congo, mu bikorwa byo gutegura urugamba.
Hari impungenge z’uko Kanyisha ari umugome, umujura, ngo yigeze gukomerekera i Bukavu, ndetse yiyemera ko yishe abasirikare b’ibikomerezwa nka Bikomagu na Kararuza, kandi yifitiye umugambi wo kwica n’abandi bategetsi bakomeye b’abarundi batamushyigikiye.
Ubuzima bubi bw’imbonerakure ku rugamba
Imbonerakure ziri muri Congo zibayeho nabi cyane, nta mushahara, nta myambaro, nta bikoresho by’intambara. Ibyo zigenewe biribwa n’abayobozi bazo. inyinshi zipfa buri munsi, ariko bigirwa ibanga rikomeye.
Abagerageza gutoroka bakurikiranwa na leta, bamwe bahita bahunga igihugu. Urubyiruko rukoreshwa mu buryo bw’igisirikare, rudahembwa, rukoreshwa mu ibanga rikomeye.
Imbonerakure zitinya kugambanirwa cyangwa gukurikiranwa mu gihe zishatse gutoroka cyangwa kubivamo. Imbonerakure ziri gutotezwa n’abo mu buyobozi bwabo bwite.
Ibi bisobanuro bitangwa n’abahoze cyangwa bakiri muri izo mbonerakure, byerekana umutima w’ihungabana, ubushyamirane, kwamburwa agaciro k’ubuzima bwa muntu, ndetse no gukoresha imbonerakure nk’intwaro ya politiki.
Ingaruka ku mutekano muri RDC n’akarere
Gukurura intambara zo mu ibanga
Imbonerakure zirwana hamwe n’inyeshyamba nka mayimayi Yakutumba, ni igikorwa cyo kwinjira mu bibazo bya Congo bimaze igihe kinini, mu gihe RDC isanzwe irwana n’imitwe irenga 100. Ibi bituma uburundi bwigaragaza nk’umufatanyabikorwa w’inyeshyamba.
Bishobora kandi kongera ipfobya ry’uburenganzira bwa muntu;
Amakuru avuga ko Imbonerakure zica, ziba, zishimuta, ni igitutsi ku ndangagaciro mpuzamahanga. Ibyo bikorwa bitera urwango hagati y’abaturage, byongerera Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo umutekano muke.
Ingaruka ku mibereho y’Imbonerakure ubwazo
Kuba ibikoresho bya politiki; abenshi ni urubyiruko ruba rufite ubukene, ubushomeri, bashukishwa amafaranga cyangwa imyanya.
Iyo bamaze kugerayo, ntibahabwa ibihembo, barakomereka, bagapfa nta muntu ubimenya.
Abashaka kuva muri iyi gahunda bahinduka abagambanyi, bamwe barashimutwa cyangwa bagahunga igihugu cyabo.
Benshi bagaruka bafite ihungabana (trauma), abandi bagahita bahunga igihugu kubera ubwoba.