EUGENE OFFICIAL

Ikimoteri cya Huye cyafashwe n’inkongi y’umuriro
AMAKURU

Ikimoteri cya Huye cyafashwe n’inkongi y’umuriro

Jun 25, 2025
Ikimoteri cya Huye cyafashwe n’inkongi, yibasira igice cy’inzu zizwi nka hangari zitunganyirizwamo imyanda ndetse no mu bubiko bw’ifumbire yamaze gutunganywa. Giherereye i Sovu mu Murenge wa Huye mu cyanya cy’inganda. Hatangiye gushya mu ma saa sita z’amanywa, kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba hari hagishya. Imodoka zizimya inkongi zahageze zikaba zirimo guhangana n’iyo nkongi. Amazi zifashisha arashira zikajya kuzana andi ku mugezi. Icyateye iyo nkongi nticyahise kimenyekana kuko ngo ahahiye nta n’uwahakoreye uyu munsi.