EUGENE OFFICIAL

Igisirikare cy’u Rwanda mubagize uruhare muguhererekanya ku imfungwa za m23 n’iza FNDB
AMAKURU MU MAHANGA UMUTEKANO

Igisirikare cy’u Rwanda mubagize uruhare muguhererekanya ku imfungwa za m23 n’iza FNDB

Aug 5, 2025

Igisirikare cy’u Burundi n’umutwe wa m23 mu kwezi gushize byahanye imfungwa z’intambara zibarirwa muri makumyabiri(20) kuri buri ruhande,mu gikorwa bivugwa ko cyagizwemo uruhare n’igisirikare cy’u Rwanda.

Amakuru dukesha BBC Gahuza avuga ko guhana izi mfungwa byabereye ku mupaka wa Gasenyi-Nemba uhuza igihugu  cy’u Burundi n’igihugu cy’u Rwanda ku itariki 25 Nyakanga 2025.

Yaba igisirikare cy’u Rwanda ,m23 cyangwa igisirikare cy’u Burundi nta wuragira icyo atangaza kuri ibi bivugwa.

Gusa umuvugizi w’igisirikare cy’umutwe wa m23 ,Lt Col Willy Ngoma abazwa na BBC Gahuza kuri iki kibazo yasubije mu ijambo ry’icyongereza ati”no comment” bivuga ko ntacyo abivugaho.

Naho umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Gaspard Baratuza we yavuze ko niba byarabaye ko ari ibikorwa biteganywa n’amategeko ,niyahakanye ko byabaye cyangwa ngo abyemeze.

BBC Gahuza yandikako abasirikare babarundi bafashwe n’umutwe wa m23 banyujijwe mu Rwanda bashyikirizwa igisirikare cy’u Rwanda RDF ku mupaka wa Grande Barriere mu karere ka Rubavu maze RDF ijyana aba basirikare bari barafashwe n’umutwe wa m23 kubashyikiriza igisirikare cy’u Burundi ,nabo bahabwa abasirikare b’umutwe wa m23 babazanira uyu mutwe.

Bivugwa ko abasirikare babarundi bafashwe bari barafashwe mu mwaka wa 2023 ndetse no mu ntangiriro z’umwaka wa 2025.

Usibye abasirikare b’u Burundi bafashwe n’umutwe wa m23 bivugwa ko hari n’abandi benshi bishwe n’uyu mutwe wa m23.

Igisirikare cy’u  Burundi cyagiye gihakana kenshi ko ntabasirikare babo bafashwe nuyu mutwe wa m23 kikavuga ko abo bafashwe ari abarwanyi ba RED Tabara badakwiye kwitiranywa nabo mu ngabo ziki gihugu.

Igisirikare cy’u Burundi gifitanye amasezerano n’igisirikare cya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo yo gufatanya kurwanya imitwe yitwaje intwaro ariko nyirizina ntarajya ahagaragara ku buryo abaturage bamenya ibikubiye muri ayo masezerano yasinywe guhera mu mwaka wa 2023.

Ubusanzwe igisirikare cy’u Burundi cyari muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo muguhiga abarwany ib’umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

RDF iravugwa ko yaba yaragize uruhare muguhanahana imfungwa z’intamabara hagati ya m23 n’igisirikare cy’u Burundi mu gihe mu bihe byashize ,u Rwanda rwahaye inzira abacancuro babanya Romaniya bari baraje kurwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa batsirwa n’umutwe wa m23 bagasaba inzira mu Rwanda yo gusubira iwabo ,ninako byagenze ku ngabo za SADC zari zaraje kurwana ku ruhande rwa Leta ya RDC mu butumwa bwiswe SAMIDRC nabo batsinzwe nuyu mutwe bikarangira basabye inzira mu Rwanda bo n’ibikoresho byabo akaba ariho banyuze bazubira mu bihugu byabo.