Igisirikare cya USA kigiye gutoza igisirikare cya RDC n’icy’u Burundi
Umugaba mukuru w’ingabo za Kongo FARDC yoherereje abakuru b’ingabo telegram ya gisirikare yihutirwa abasaba gutoranya no kohereza byihuturwa abasirikare bazajya mu mutwe udasanzwe uzatozwa kandi ugakorana n’ingabo za Amerika muri Congo mu kwisubiza buri sentimetero yose y’ubutaka bwabo no kurinda ubusugire bwa Congo n’Abanyekongo bose.
Ingabo za Amerika muri Congo mu mugambi mugari wo guhindura ingabo za Congo Igisirikare cyo gutinywa mu Karere.
Abazatozwa bazigishwa kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no kurwana .
Nanone kandi ibyo ni nabyo byatangiye mu Burundi Ingabo za Amerika zamaze kugera i Burundi mu rwego rwo gutoza FNDB kuba igisirikare gityaye kurusha ibisanzwe.
Amerika yamaze gushinga Ibirindiro mu Karere kugirango ibashe kubungabunga inyungu zayo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.