EUGENE OFFICIAL

Igisirikare cya Tanzaniya n’icy’Abarundi birukanye Wazalendo na Fardc muri Makobola mu gihe drone yarasaga Minembwe
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Igisirikare cya Tanzaniya n’icy’Abarundi birukanye Wazalendo na Fardc muri Makobola mu gihe drone yarasaga Minembwe

Jan 13, 2026

Igisirikare cy’u Burundi ku bufatanye n’icya Tanzania hamwe n’abacancuro bari i Makobora basubije inyuma ingabo za FARDC n’abo mu mutwe wa Wazalendo.

Ibi bikaba bigamije gutuma ari bo bajya ku murongo w’imbere muri gahunda yo kwisubiza umujyi wa Uvira.

Byongeye kandi biravugwa ko indi Brigade y’ingabo za FNDB hamwe na Hiboux Ingabo zidasanzwe za FARDC zoherejwe kuri Point Zéro, mu rwego rwo gukomeza uwo mugambi wogutera abanyamulenge.

Amakuru aturuka ahizewe agera kuri Eugene official araduhamiriza ko ingabo z’U Burundi zari kuri Point Zéro zahavuye zijya gushyira ibirindiro bishya mu bice bya Bijaga, Gatongo, no Mungoma.
Intego y’izi ngabo ni ukugerageza kwisubiza agace k’ Icyohagati ndetse n’ibindi bice bigenzurwa na MRDP-TWIRWANEHO/ AFC-M23.

Ibi byose biraba nyuma Yuko Indege itagira abapilote (drone) yagaragaye mu kirere cya Hauts Plateaux, aho yarashe mu baturage bo mu gace ka Mukoko.

Iyo drone yakomeje kuzenguruka igera mu bice bya Mikenke na Rugezi, mbere yo kumanuka igaragara mu Bibogobogo, aho bivugwa ko yongeye guhagurukira mu gace Ka Murambya.

Nyuma yaho, iyi ndege yahavuye yerekeza mu bice bya Minembwe na Rugezi, aho nyuma yaje kuburirwa irengero.

Ibyangijwe n’ibisasu byarashwe n’iyi drone bivugwa ko ari byinshi, nk’uko amakuru y’agateganyo aturuka mu nzego zishinzwe umutekano w’abaturage abigaragaza.

Inzego zibishinzwe zatangaje ko zigikomeje kwegeranya no kugenzura amakuru aturuka mu bice byose iyi drone yanyuzemo, hagamijwe kumenya ingaruka nyazo z’iki gitero.

Mu byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC m23 Lawrence Kanyuka yemeje igitero kiyi ndege ariko ntiyagaragaza imibare nyakuri yibyangiritse cyangwa abahitanywe niyi ndege.