Igisirikare cya Afurika Yepfo cyatangaje ko gitangira gucyura ingabo zacyo zari mu mujyi wa Goma.
Igisirikare cya Afurika Yepfo cyasoye itangazo rivuga ko kuwa 13 Kamena 2025 kizakira itsinda rya mbere ry’abasirikare babo bari m’Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bari baje m’ubutumwa bwa SAMIDRC bakaza gutsindwa n’abarwanyi bo mu mutwe wa m23.
Iri tanagazo ryasowe kuwa 11 Kamena 2025 ntirivuga umubare w’abasirikare iki gihugu kizabanza gucyura ariko mu makuru twabashije kubona ,bivugwa ko itsinda rya mbere ryaba basirikare ba Afurika Yepfo bari buhaguruke mu mujyi wa Goma kuri uyu wa kane saa yine z’amanywa bakanyura k’umupaka uhuza igihugu cy’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo uzwi ku izina rya Grande Barriere (La Corniche) ari abasirikare magana arindwi (700) bakaza gucyurwa n’imodoka za sosiyete itwara abantu yo mu Rwanda ya Ritco.
Mu bihe bishize abarwanyi ba m23 batangaje ko basaba izi ngabo kubavira vuba mu bice bitandukanye bagenzura kuko banabashinjaga kugira uruhare muguhungabanya umutekano mu mujyi wa Goma batera inkunga y’ubutasi abarwanarwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa.
Aba basirikare ba RSA bagiye gutangira gutaha nyuma yuko hatashye imirambo yabandi basirikare ba RSA igera mu icumi ndetse na nyuma yuko bari bamaze ukwezi bacyura intwaro ndetse n’ibikoresho bitandukanye batsindanwe.