Igihe cya Bishop Gafaranga muri gereza cyongerewe
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko icyemezo cyafashwe mbere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata kigomba kugumaho, gitegeka ko Habiyambere Zacharie, uzwi cyane nka Bishop Gafaranga, akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.
Ibi byatangajwe ku wa 11 Nyakanga 2025, nyuma y’uko ku wa 7 Nyakanga 2025 Gafaranga yari yitabye Urukiko Rwisumbuye agaragaza ko atanyuzwe n’imyanzuro yari yafashwe n’urukiko rwo ku rwego rwa mbere.
Nubwo urubanza rwabereye mu muhezo, amakuru yagiye ahagaragara agaragaza ko umugore we Annette Murava yari yagejeje ku rukiko ibimenyetso by’uko nta gahinda gakabije afite, yizeye ko bishobora kugabanyiriza umugabo we ibihano. Ibi byari bihabanye n’ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha, bwari bwagaragaje inyandiko zivuga ko Murava afite ibikomere bikomeye byatewe n’ihohoterwa rya Gafaranga.
N’ubwo Murava yanamubabariye, ibi ntibyabujije urukiko gufata umwanzuro ko Gafaranga agomba gukomeza gufungwa by’agateganyo.
Gafaranga akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina no guhoza ku nkeke uwo bashakanye. Yafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 7 Gicurasi 2025.
Tariki 23 Gicurasi 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwatangaje ko Gafaranga agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe agitegereje kuburana mu mizi ku byaha aregwa.