IBYIZA BYO GUKORANA SIPORO N’ABANA BAWE
IBYIZA BYO GUKORANA SIPORO N’ABANA BAWE
Abashakashatsi batandukanye bamaze kwerekana ko gukora imyitozo ngororamubiri bifitiye umumaro abantu bose, yaba abana cyangwa abantu bakuru. Ariko iyo siporo ikozwe hagati y’umwana n’umubyeyi, umumaro urushaho kuba munini kuko urebana n’ibice bitandukanye by’ubuzima: ubuzima bw’umubiri, ubw’umutima, ubw’imibanire ndetse n’ubw’imyigire.
- Siporo nk’urukingo rw’indwara n’imihangayiko
Ubusanzwe, abana benshi bakurira mu bihe bibagoye by’ihindagurika ry’imitekerereze, guhangana n’amasomo cyangwa ibibazo by’imitima. Gukorana siporo n’ababyeyi babo bibaha uburyo bwo kuruhuka, kwiyibagiza imihangayiko, ndetse bikagabanya ibyago byo kugira stress cyangwa depression.
Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikinymakuru Pediatrics, bwagaragaye ko abana bakorana siporo n’ababyeyi babo bafite ibyago bike cyane byo kugira indwara zifata mu mutwe, cyane cyane izijyanye no guhangayika. Abagera kuri 5% by’abana mu myaka y’ubwangavu bashobora kugaragaza ibimenyetso by’umuhangayiko ukabije, ariko siporo ifasha cyane kugabanya ubu burwayi.
Iyo umwana abonye ko umubyeyi we ari kumwe nawe mu myitozo, bimuha icyizere cyo kumva atari wenyine. Bimubera nk’urukingo rumurinda kumva ari wenyine cyangwa kwibona nk’utagira agaciro.
- Gukorana siporo n’abana bituma mwese mugira imbaraga n’umwete
Ababyeyi benshi bemeza ko iyo bari kumwe n’abana mu mikino cyangwa siporo, umwete wabo wiyongera. Iyo usanze umwana wawe yishimiye gukora siporo nawe, nawe ubwiza buriyongera kandi ukabasha gukora byinshi watekerezaga ko bigoye.
Urugero, ababyeyi bakora jogging cyangwa bagakina umukino nka football cyangwa basketball n’abana babo, usanga batabibona nk’umutwaro ahubwo bibabera isoko y’umunezero. Abana nabo iyo babonye umubyeyi wabo akora siporo, barushaho kuyikunda no kuyishyiramo umutima.
- Siporo yubaka icyizere cy’umwana
Abashakashatsi bakurikiranye abana 800 bari mu kigero cy’imyaka 6 mu gihe cy’imyaka 4, basanze gukorana siporo n’ababyeyi babo byarafashije abo bana kwigirira icyizere. Iyo umwana abonye ko umubyeyi we amuteye inkunga, amushimira cyangwa amusaba gukomeza, byongera kumwumvisha ko ashoboye.
Kwiyumva ko ushoboye ni kimwe mu bintu bifasha umwana gutsinda mu buzima. Abana bakora siporo bakabona amahirwe yo gutsinda mu mikino, baba bafite amahirwe menshi yo kugira icyizere mu bindi bikorwa byose bakora, haba mu ishuri cyangwa mu buzima busanzwe.
- Siporo nk’uburyo bwo kurinda indwara z’umubiri
Kuba umuntu adakora imyitozo ngororamubiri bitera indwara nyinshi zirimo indwara z’umutima, umubyibuho ukabije, diyabete ndetse n’indwara z’imitsi. Abana batangira gukorana siporo n’ababyeyi babo bakiri bato barindwa izi ndwara hakiri kare.
Iyo abana bakura bakora siporo, imitsi yabo ikura neza, amagufwa agakomera kandi bagira ubuzima bwiza bwo guhumeka. Ibi bibarinda kuba mu gihe kizaza bazahura n’indwara zikomoka ku kudakora imyitozo.
- Siporo ikura abana mu bintu bibangiriza
Mu gihe abana batabona ibikorwa bibafasha, akenshi barangarira mu bindi byangiza. Benshi bamara igihe kirekire ku mateleviziyo, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bindi bikorwa bitabafitiye akamaro.
Iyo umwana yamenyereye gukorana siporo n’umubyeyi, ibyo bintu bibi abifata nk’ibidafite agaciro. Aho kwicara imbere ya screen amasaha menshi, yishimira gukora cycling, koga, cyangwa gukina imikino itandukanye ari kumwe n’umubyeyi we.
- Siporo yubaka umubano hagati y’umwana n’umubyeyi
Gukorana siporo ni uburyo bukomeye bwo kubaka imibanire myiza hagati y’umwana n’umubyeyi. Iyo mukinana, museka, mugwa hasi, mukoranaho cyangwa musabana, umwana yumva ko ari inshuti yawe.
Uko mukorana siporo kenshi, niko mwubaka ubusabane budashobora gusenywa n’ibindi bibazo byo mu buzima. Umwana utangiye kumva ko ari inshuti y’umubyeyi we ahora afite umutima wo kumwizera no kumubwira ibye byose.
- Siporo nk’isomo ry’ubuzima
Siporo ntabwo ari imikino gusa, ahubwo ni n’amasomo y’ubuzima. Iyo umwana akina n’umubyeyi we, yiga gukorera hamwe, kumvira amabwiriza, kugendera ku mategeko ndetse no kwihangana.
Umwana wiga ibi mu mikino azabikoresha no mu buzima bwe bwa buri munsi. Azamenya kwihangana mu masomo, gukorera hamwe n’abandi mu ishuri no kugendera ku mategeko y’igihugu.
- Ingaruka nziza ku babyeyi ubwabo
N’ubwo akenshi tuvuga ku nyungu abana babona, ababyeyi nabo babona byinshi mu gukorana siporo n’abana babo.
- Kugabanya stress: Umubyeyi akora siporo n’umwana we ahita aruhuka mu mutwe.
- Kongera ubuzima bwiza: Imyitozo ituma amaraso atembera neza, igabanya indwara z’umutima n’izindi.
- Kwigirira akanyamuneza: Kureba umwana wawe yishimye kubera ko muri kumwe biguha ibyishimo bidashobora kuboneka ahandi.
- Uburyo bwo gutangira
Ababyeyi benshi bibaza aho batangirira. Ntibisaba kuba umukinnyi w’umwuga. Ushobora gutangira n’ibyoroshye:
- Kugenda n’amaguru n’umwana wawe ku mugoroba.
- Gukina umukino woroshye wo gusiganwa.
- Gukora imyitozo yoroheje mu rugo (nk’iyo guterura amaboko, guhindukira, gukina rope skipping).
- Kugenda mu mazi cyangwa gukina imikino yoroshye y’amaboko.
Iby’ingenzi si urwego rw’imyitozo, ahubwo ni umwanya wo kuba kumwe n’umwana wawe.
Siporo ni urufunguzo rufasha umwana n’umubyeyi kugira ubuzima buzira umuze, ubuzima bufite akanyamuneza n’ubusabane. Iyo umubyeyi afashe umwanya wo gukorana siporo n’umwana, ntabwo aba amuhaye gusa uburyo bwo kugira ubuzima bwiza ahubwo aba anamwigishije amasomo y’ingenzi azamufasha mu buzima bwose.
Ni ngombwa rero ko ababyeyi bose bajya bafata umwanya wo gukorana siporo n’abana babo. Ni ishoramari ritanga inyungu zidashira: ubuzima bwiza, urukundo rwinshi n’ubusabane budasanzwe.