Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bamaze gutora itegeko ryemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasinyiwe i Washington, Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mezi make ashize, binyuze mu buhuza bw’icyo gihugu.
Mu gusobanura iby’ayo masezerano, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko intego y’u Rwanda mu kuyashyira umukono atari ugushaka impuhwe cyangwa kugabanyirizwa ibihano.
Yagize ati: “Nta gihe na kimwe u Rwanda ruzemera ko rutera intambwe runyuze mu kwinginga amahanga ngo rwemererwe ibyo rwifuza. Ayo masezerano twarayashyizeho umukono kugira ngo habeho ituze n’amahoro arambye mu Karere, si ukugira ngo ibihugu byadufatiye ibihano bidusubize inyuma.”
Yasubizaga ibibazo by’abadepite harimo icyagarutsweho na Depite Mukabunani Christine wasabye kumenya niba aya masezerano ashobora gufasha u Rwanda gukurwaho ibihano rwafatiwe n’ibihugu byo mu Burayi n’Amerika ya Ruguru.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko n’ubwo ibihugu bimwe byafashe ibyemezo bihana u Rwanda, icyo gihugu kitazigera cyemera guhindurwa ku byo cyiyemeje mu rwego rwo kurengera umutekano wacyo. Yanavuze ko hari ibihugu byagerageje kwivanga mu biganiro byagejeje kuri ayo masezerano, ariko u Rwanda rukabyanga kuko byari byarafashe ibyemezo bishingiye ku nyungu zabyo bwite.
Yakomeje agaragaza ko ayo masezerano atagamije gusaba inkunga cyangwa gufata amahanga nk’igikoresho cyo kugera ku nyungu. Ahubwo, u Rwanda rufite umugambi wo kwigira no kubaho rutagendera ku nkunga zishobora gukoreshwa nk’igikoresho cyo kugishyiraho igitutu.
Minisitiri yanibukije ko ibihano byatangiye bitangazwa n’Ububiligi, ubwo cyatangazaga ko gifatiye u Rwanda ibihano bijyanye n’ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC. U Rwanda rwahise rugaragaza ko rutishimiye icyo cyemezo, rurangajwe imbere no gusubiza inkunga y’ama-Euro miliyoni 92 bwari bwarageneye u Rwanda.
Kuri Leta y’u Rwanda, ibyo bihugu byakoresheje igitutu n’ubushotoranyi, birimo no kugenda biharabika u Rwanda mu bindi bihugu by’i Burayi, hagamijwe ko narwo rwafatirwa ibihano.
Ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda bwagaragaje ko ubusugire, umutekano n’inyungu z’abaturage ari byo by’ingenzi, n’iyo byasaba kwitandukanya n’ibihugu runaka.