Minisitiri w’Intebe wa 12 w’u Rwanda: Dr Justin Nsengiyumva wasimbuye Dr Edouard Ngirente.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho Dr Justin Nsengiyumva nka Minisitiri w’Intebe mushya, asimbura Dr Edouard Ngirente wari umaze imyaka umunani (2017–2025) ku buyobozi bwa Guverinoma.
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 124 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, iyo Minisitiri w’Intebe avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, n’abandi bagize Guverinoma bahita begura.
Gutegereza Guverinoma nshya mu minsi 15
Iri tegeko rinagena ko abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe mushya, kandi bitarenze iminsi 15 uhereye igihe yashyiriweho.
Mu gihe abaturage n’abasesenguzi bakomeje kwibaza ku mpinduka zishobora gukurikiraho, biritezwe ko nta mpinduka nini zaba, uretse gutungurana gashoboka kwa politiki nk’uko byagiye bigaragara mu bihe byashize.
Dr Justin Nsengiyumva abaye Minisitiri w’Intebe wa 12
Uko guhinduka gukomeje amateka y’abayoboye Guverinoma y’u Rwanda kuva ku gihe cya Repubulika ya mbere kugeza uyu munsi. Dr Justin Nsengiyumva abaye Minisitiri w’Intebe wa 12 mu mateka y’igihugu:
Grégoire Kayibanda – 1961–1962
Sylvestre Nsanzimana – 1991–1992
Dismas Nsengiyaremye – 1992–1993
Agathe Uwilingiyimana – 1993–1994
Jean Kambanda – Mata–Nyakanga 1994
Faustin Twagiramungu – 1994–1995
Pierre-Célestin Rwigema – 1995–2000
Bernard Makuza – 2000–2011
Pierre-Damien Habumuremyi – 2011–2014
Anastase Murekezi – 2014–2017
Edouard Ngirente – 2017–2025
Justin Nsengiyumva – 2025 – kugeza ubu
Ese hari icyo byahindura ku miyoborere ya Guverinoma?
N’ubwo Minisitiri w’Intebe ari umutwe wa Guverinoma, benshi mu bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda bemeza ko igishushanyo mbonera cya politiki kiguma mu murongo Perezida w’igihugu ashyiraho. Ariko kandi, impinduka nk’izi ziba zigamije kongera imbaraga nshya mu nzego zifite inshingano zo kugeza iterambere ku banyarwanda.
Menya uwari umukozi w’ikigo cy’imihanda na gariyamoshi mu Bwongereza wagizwe Minisitiri w’intebe wa 12 w’u Rwanda
‘”Nkwijeje kugukorera n’u Rwanda mu guca bugufi n’ubwitange…Nzatanga ibyo nifitemo byose mu kugufasha kugera ku ntego yawe ikomeye kuri iki gihugu.”‘
Ayo ni amagambo ya Dr Justin Nsengiyumva mu butumwa yanditse ku rubuga X ashimira Perezida Paul Kagame waraye amugize Minisitiri w’intebe mushya w’u Rwanda, aho bimaze kuba nk’umuco ku bashyizwe mu myanya n’abayikuwemo gushimira Perezida Kagame kuri urwo rubuga.
Ni na ko Edouard Ngirente yasimbuye wari umaze imyaka umunani kuri uyu mwanya yabigenje yandika kuri urwo rubuga ashima “amahirwe wampaye yo gukorera igihugu cyanjye”…avuga ko ari igika cy’ubuzima bwe “nzagendana iteka mfite ishema”.
Kuva mu Rwanda no kugaruka
Ubwo yatangazwaga ko yagizwe umukuru wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka, hari hashize imyaka irenga 15 atavugwa nyuma y’uko avuye mu Rwanda muri 2008.
Mbere y’uriya mwanya muri Minisiteri y’uburezi, Nsengiyumva yari yarabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.
Amakuru avuga ko avuye mu Rwanda, Nsengiyumva yagiye muri Kenya yiga Master’s mu ishami rya Economic Policy and Management muri University of Nairobi hamwe na ‘degree’ mu bucuruzi muri Catholic University of Eastern Africa (CUEA) nayo yo muri Kenya.
Nsengiyumva, yakomereje amashuri mu Bwongereza aho yigiye impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’ubukungu muri University of Leicester.
Muri icyo gihugu, yaboneyemo ubwenegihugu, yahakoze imirimo itandukanye mbere yo kugaruka mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka, irimo:
- Inzobere nkuru mu bukungu mu kigo gishinzwe inzira za gariyamoshi n’imihanda muri Minisiteri y’ubwikorezi mu Bwongereza.
- Inzobere mu bukungu muri minisiteri y’umurimo na pansiyo muri leta y’Ubwongereza.
Umwirondoro we uvuga ko afite ubunararibonye mu bugenzuzi bw’ibigendanye n’ubukungu, politiki za leta, n’imitegekere y’inzego za leta. Inyandiko zimwe zo mu Bwongereza zigaragaza ko Dr Nsengiyumva ubu afite imyaka 54.
ko ubwo yari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi yayoboye kandi yakoranye n’abandi mu gushyira mu ngiro politike ya leta yo guhindura uburezi bw’u Rwanda bukava mu Gifaransa bujya mu Cyongereza.
Nyuma y’uko avuye muri Ministeri y’uburezi akava no mu Rwanda, yongeye kuvugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yagirwaga umukuru wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda.