EUGENE OFFICIAL

Ibitaravuzwe ku gitero gikomeye kuri M23 mu majyaruguru ya Goma:
AMAKURU MU MAHANGA UMUTEKANO

Ibitaravuzwe ku gitero gikomeye kuri M23 mu majyaruguru ya Goma:

Jul 22, 2025

Ibitaravuzwe ku gitero gikomeye kuri M23 mu majyaruguru ya Goma:

 

Mu masaha ya nimugoroba, habaye igitero gikomeye mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, mu duce twa Mugunga na Muja, aho imitwe y’inyeshyamba irimo FDLR-FOCA, CMC-NYATURA ndetse na Wazalendo yagabye igitero ku birindiro bya M23.

 

Iyi mitwe, ivugwaho gukorana bya hafi no kugendera ku murongo umwe, yahise ihura n’imirwano ikaze n’inyeshyamba za M23 zimaze igihe zigenga ako gace.

 

Ababonye ibyabaye bavuga ko ubwo urugamba rwatangiraga, amasasu yumvikanye mu masaha ya saa moya z’ijoro, abantu benshi bahungira mu mashyamba no mu nkambi ziri hafi, mu gihe abandi barimo abasivili baburiwe irengero.

 

FDLR na Wazalendo bahungiye muri Pariki ya Virunga

Aba barwanyi bakekwaho igitero bahise bahungira mu ishyamba rya Pariki ya Virunga, risanzwe rifatwa nk’ahantu h’ubukerarugendo n’inyamaswa, ariko mu by’ukuri ryarahindutse indiri y’imitwe yitwaje intwaro.

 

Iyi pariki iri hagati ya Goma na Rutshuru ikomeje kuba agace k’ingenzi mu mikorere ya gisirikare y’imitwe irimo FDLR, Nyatura na Wazalendo.

 

Imvugo y’ubushotoranyi ya NDANGENDANGE ishyirwa mu majwi

Igitero kibaye nyuma y’iminsi mike NDANGENDANGE, umusirikare wa APCLS akaba n’umuyobozi w’umutwe wa Wazalendo, atangaje amagambo yagaragaje guhakana amasezerano y’amahoro.

 

Intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo ikomeza kuba iy’irondabwoko, iy’amateka, n’iy’inyungu za politiki, aho ibiganiro bihindutse ibintu bitagishobotse keretse habayeho igisubizo cya politiki kirambye.

 

Amakuru ava imbere mu gihugu avuga ko hari bamwe mu banyapolitiki bakomoka mu Ntara za Kivu bagikomeje gushyigikira no gutera inkunga imitwe y’inyeshyamba, cyane cyane FDLR na Wazalendo, kugira ngo bagumane ijambo mu miyoborere y’igihugu, cyane cyane ku bibazo by’umutekano.

 

Igitero cyo ku wa 21 Nyakanga 2025 cyerekanye ko amahoro muri Kivu ashobora kurushaho gukomera. Mu gihe imitwe irwanya M23 yishyira hamwe ku mpamvu z’ubusugire n’irondabwoko, M23 yo iracyafite icyizere cyo kugenzura intara no kwambura Kinshasa ubutegetsi ku buryo bwose bushoboka.

 

Uyu ni umugambi ushobora gutuma intambara ikomeza imyaka n’imyaka, keretse habayeho ibiganiro bihuriweho n’impande zose birimo M23, guverinoma ya DRC, sosiyete sivile n’abaturanyi nka Uganda n’u Rwanda, byose bigashingira ku kuri kw’ibibazo nyakuri.