EUGENE OFFICIAL

Ibikubiye mu kiganiro minisiteri w’intebe Dr Justin Nsengiyumva yagejeje ku nteko shingamategeko y’u Rwanda
AMAKURU UBUKUNGU

Ibikubiye mu kiganiro minisiteri w’intebe Dr Justin Nsengiyumva yagejeje ku nteko shingamategeko y’u Rwanda

Oct 3, 2025

Ubwo yagezaga ikiganiro ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi uyu munsi, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko Guverinoma yiyemeje gukomeza guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, nk’inzira y’ingenzi yo kugera ku kwihaza ku biribwa no guteza imbere ubukungu muri rusange.

Yashimangiye ko guteza imbere uru rwego ari inkingi ya mwamba mu kuzamura imibereho y’abaturage binyuze mu kongera umusaruro no gukoresha neza ubutaka n’inyongeramusaruro.
Minisitiri w’Intebe yasobanuye intambwe imaze guterwa mu kuvugurura ubuhinzi, anagaragaza gahunda y’igihe kiri imbere yo kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50%. Iyo gahunda irimo kunoza ikoreshwa ry’ubutaka, kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, korohereza abahinzi kubona inyongeramusaruro, no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi.

Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko kuvugurura ubuhinzi ari ingenzi mu guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu kongera umusaruro no gukoresha neza umutungo w’Igihugu.