EUGENE OFFICIAL

Ibihugu bya Mali na Burikinafaso byihimuye kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Ibihugu bya Mali na Burikinafaso byihimuye kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Dec 31, 2025

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika giherutse kumenyesha ibihugu bya Mali na Burikinafaso ko nta muturage wabo wemerewe kujya muri iki gihugu  ,akaba ari icyemezo cyafashwe niki gihugu kuwa 16 Ukuboza 2025.

Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bwibi bihugu bya Mali na Burikinafaso nazo zasubije Leta ZUnze Ubumwe Z’Amerika ko ibi bihugu bikurikije amasezerano mpuzamahanga mumigenderanira avuga ko iyo igihugu kigufatiye icyemezo nawe ufata nk’icyo bagufatiye ko nabo bafashe icyemezo cy’uko ibizakorerwa abaturage babo na Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika nabo aribyo bizakorerwa abaturage biki gihugu.

Mali yatangaje ko izakomeza kugirana umubano mwiza n’ibihugu byose bibyifuza mu gihe inyungu zisangiwe.

Mali yakuriye inzira ku murima ko ibyo USA izakorera abaturage ba Mali nabo izabyishyura abaturage bayo.

 

Burikinafaso nayo ivuga ko izagumya kugirana umubano n’ibihugu byose bibyifuza mu gihe babubaha kandi bagasangira inyungu z’umubano.

Burikinafaso yabwiye USA ko akebo kajya iwa Mugarura.

Abakoresha imbuga nkoranyamabaga cyane bamwe muribo batangaje ko igihe cyaba kigeze ngo ibihugu byo muri Afurika bigaragaze ko byamaze kubona ubwigenge buhagije.