EUGENE OFFICIAL

Guverinoma y’u Rwanda yasabye igihugu cy’u Burundi kureka kugumya gutobanga umutekano w’akarere
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Guverinoma y’u Rwanda yasabye igihugu cy’u Burundi kureka kugumya gutobanga umutekano w’akarere

Oct 25, 2025

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko kuba u Burundi bufite ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri mu bibangamiye amasezerano y’amahoro rwasinyanye na kiriya gihugu, ibusaba gutera intambwe bukareka “kongera amavuta mu muriro”.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Ukweli Times.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko nyuma y’uko umutwe wa AFC/M23 wari umaze kwigarurira imijyi ya Goma na Bukavu hagati ya Mutarama na Gashyantare uyu mwaka, u Burundi bwegereye u Rwanda rusaba ko ibihugu byombi byaganira mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi.

 

Ingabo za M23 zigaruriye iriya mijyi nyuma yo gutsinda ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC zari zirimo FARDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi ndetse n’abandi barwanyi batandukanye.

Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yavuze ko inzira Kigali na Gitega barimo yaje guhagarara kubera ko u Burundi bwakomeje kohereza muri RDC ingabo zabwo; ibyo yanagaeagaje ko bibangamiye amasezerano y’amahoro u Rwanda rwasinyaniye na RDC i Washington DC muri Amerika muri Kamena uyu mwaka.

Yagize ati: “Inzira twarimo hagati ya Gashyantare na Werurwe byabaye ngombwa ko ihagarara k.ubera ko Ingabo z’u Burundi zariyongereye mu burasirazuba bwa Congo. Guverinoma yohereje izindi ngabo, tukaba twumva rero ko atari inzira nziza kuko bibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, kuko ayo masezerano avuga iby’agahenge, avuga ko ikibazo cyakemuka mu buryo bw’ibiganiro, mu buryo bwa Politike.”

Nduhungirehe yavuze ko kuri ubu Ingabo z’u Burundi ziri mu burasirazuba bwa RDC zimaze kurenga 10,000; ikindi Umujyi wa Bujumbura ukaba umaze igihe ukoreshwa nk’ibirindiro byifashishwa mu kohereza ibikoresho bya gisirikare muri Congo.

Yunzemo ati: “Ni aho ngaho bigeze ibibazo ntabwo birakemuka, icyo twifuza ni uko u Burundi bwakora intambwe yo gushyigikira ibiganiro biriho, no kwirinda gushyira amavuta ku muriro kuko bitatuganisha mu nzira nziza.”

Ku bwa Minisitiri Nduhungirehe, “kuba ingabo z’u Burundi ziri muri RDC bibangamiye amasezerano ya Washington”, kuko aya masezerano asaba ko habaho agahenge hanyuma impande zombi zikaganira uko zakemura ibibazo mu buryo bw’ibiganiro.

Yunzemo ati: “Rero kuba u Burundi bukomeje kohereza ingabo no kurwana bafatanyije n’umutwe wa FDLR amasezerano ya Washington asaba ko ugomba kurandurwa, urumva rero ko ari ukubangamira amasezerano.”