EUGENE OFFICIAL

Gutanga ‘procurations’ muri serivisi z’ubutaka byahagaritswe
AMAKURU UBUKUNGU

Gutanga ‘procurations’ muri serivisi z’ubutaka byahagaritswe

Oct 16, 2025

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) cyahagaritse by’agateganyo kwakira impapuro mpeshabubasha zizwi nka ’procurations’, mu gukumira ko hari abantu bakoresha uburiganya bagahimba inyandiko bagamije guhererekanya ubutaka butari ubwabo.

Itangazo ry’iki kigo rivuga ko muri iki gihe umuntu wese ukeneye serivisi y’ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka ashobora kubona noteri hafi y’aho atuye n’izindi nzego zashyizweho.Rivuga ko bitakiri ngombwa ko abantu batabasha kuboneka cyangwa badatuye aho ubutaka bwabo buherereye bashaka ababahagarira mu gihe cy’ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka.

Itangazo rigira riti “Ubuyobozi bw’lkigo cy’lgihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA) buramenyesha abantu bose ko bubaye buhagaritse by’agateganyo kwakira inyandiko mpeshabubasha zakorewe imbere mu gihugu muri serivisi z’ubutaka kugeza igihe uburyo bw’ikoranabuhanga ‘e-notary’ buri kubakwa na Minisiteri y’Ubutabera buzaba butangiye gukoreshwa.”Ni umwanzuro wafashwe mu gukumira abantu bahimba inyandiko mpeshabubasha mu kugurisha ubutaka bw’undi mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko.Abarebwa n’aya mabwiriza mashya ni ab’imbere mu gihugu gusa, si abo muri diaspora.

Mu gihe u Rwanda rufite ubuso bungana na kilometero kare 26.338, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko ubutaka bushobora guhingwaho burenga gato hegitari miliyoni 1,8 bingana na 73% by’ubutaka bwose bw’igihugu.Mu bihe bitandukanye, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagiye rwerekana abantu rwataye muri yombi, bakurikiranyweho kugurisha ubutaka butari ubwabo, muri amwe mu mayeri bakoreshaga akaba yarimo guhimba ’procurations’.

Nko muri Kamena 2025, RIB yataye muri yombi abantu barindwi harimo noteri wigenga, umu-agent w’Irembo n’umukomisiyoneri w’ubutaka.Aya makuru yatahuwe n’umwe mu bo bagurishije ubutaka wasabye icyangombwa cyo kubaka agasanga ntibukiri mu mazina ye. Uyu ni nawe watanze ikirego kuri RIB, ikoze iperereza iza guta muri yombi abari bihishe inyuma y’uyu mugambi.

RIB yatangaje ko umuyobozi w’aka gatsiko k’aba bantu barindwi yafashwe arambagiza ikibanza yigize umukiliya agasaba nimero ikiranga (UPI), kugira ngo uwo mukozi w’Irembo amufashe kukibonera icyangombwa no kumenya amazina bwite ya nyiracyo. Nyuma uyu mukozi yamufashaga gukora inyandiko itanga uburenganzira bwo guhagararirwa (Procuration).

Iyo amazina ya nyiracyo yamaraga kuboneka, hakorwaga inyandiko mpimbano itanga uburenganzira bwo guhagararirwa, bagashaka uwo bayiha uzabafasha mu kugurisha ubwo butaka mu izina rya nyirabwo. Nyuma, ya nyandiko bakayijyana kwa noteri wigenga akemeza ko ari iy’umwimerere kandi abibona ko, nyir’ubutaka adahari ndetse n’ibisabwa bituzuye nk’uko amategeko abiteganya.