Goma:Abanyekongo bazaganira Perezida Tshisekedi atagihari kuko ameze nka Yona/Corneille Naanga
Abanyekongo bazaganira Perezida Tshisekedi atagihari kuko ameze nka Yona aya ni amagambo yatangajwe n’umuhuzabikorwa w’Ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa RDC (AFC/M23) Corneille Naanga Yobelua mu kiganiro iri huriro ryagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Nzeri 2025 mu mujyi wa Goma.
Mu kiganiro n’itangazamakuru umuhuzabikorwa wa AFC/M23 mu itangazo yageneye itangazamakuru ryari rikubiye mu ngingo eshanu zerekana uburyo ubutegetsi bwa Tshisekedi bwabangamiye ibiganiro by’amahoro birihagati yiri huriro na Leta ayoboye.
ingingo z’ingenzi zari zigize iryo tangazo ni:
1.Kuba Perezida Tshisekedi yarabangamiye nkana ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge nk’uko byari byemeranyijweho mu isinywa ry’amahame ngenderwaho yasinyiwe i Doha ku itariki 19/07/2025 AFC/M23 ikaba ibyita icyaha kibangamiye amahoro.
2.Kuba Perezida Tshisekedi yaranze kurekura abantu bafunze bazira ko bafite aho bahurira na AFC/M23 iri huriro rivuga ko aho kurekura inzirakarengane ko bagumya kurenganya abandi bashingiye ku bwoko.
3.Gutegura intambara biri gukorwa na Perezida Felix Tshisekedi iri huriro ryasobanuye ko ihuriro rirwana ku butegetsi bwa Kinshasa rifatanyije n’igisirikare cy’igihugu cy’u Burundi(FNDB),umutwe wa Wazalendo ,umutwe w’Imbonerakure,umutwe wa Mai Mai,Abacancuro ndetse n’umutwe w’iterabwoba ugizwe nabasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje kugaba ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23 ndetse no mu bice bituwe n’abaturage cyane.
Aho bagaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwagabye igitero kuri axe y’imisozi ya Uvira na Fizi kuwa 30 Kanama 2025 bakandi bagatangaza ko bigaruriye santere ya Minembwe.
Leta ko yagabye igitero kuri axe ya Luhwinja(Mwenga) bakanatangaza ko bafashe santere ya Luhwinja bakavuga ko bigambye ko bagiye kwerekeza mu Walungu no mu mujyi wa Bukavu.
Leta ko yagabye igitero kuri axe ya Walikare bagamije kujya Masisi bagana mu mujyi wa Goma ibi byose byerekanywe nk’imwe mu nzira yo gutegura intambara bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
4.Aho ihuriro rya AFC/M23 rihagaze kubikorwa na Perezida Tshisekedi iri huriro rivuga ko ryiteguye kujya mu biganiro bya politike bigamije gushaka amahoro,ko kandi biteguye gusubiza inyuma ibitero byose bya leta ,ko biteguye mu buryo bufatika bwo gutanga ibitambo ngo bagere ku ntego yo kubohora abanyekongo.
5.AFC/M23 yasabye Abanyekongo n’umuhuza ariwe Qatar ndetse n’umuryango mpuzamahanga kutagumya kurebera ibiri gukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi,kandi ko ibiganiro bo nka AFC/M23 batigeze babibangamira ko byabangamiwe na leta ya Tshisekedi.
Mu kiganiro nyirizina umuhuzabikorwa wa AFC/M23 yatangaje byinshi abanyamakuru n’Isi bari bashaka kumenya cyangwa bibazaga mu bihe bitandukanye.
AFC/m23 ivuga ko ikibazo ifite gikomeye ari ugushyira iherezo ku bibazo byatewe na Perezida Felix Tshisekedi birmo kubeshya abaturage ,Naanga akavuga ko byanamugize inzirakarengane nawe.
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 yatangaje ko nyuma yuko ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Perezida Tshisekedi(union sacre) bakoze kongere ,bamwe mubarigize bagiye bamuhamagara bakamubwira ko batunguwe n’ibyo Perezida yatangaje ko ntacyo ateze mu biganiro bya Doha ko yatinze kubabohora ko bategereje AFC/M23.
Ku bibazo byo kunyereza umutungo AFC/M23 ivuga ko igiye gushyira iherezo kukunyereza umutungo w’ikigega Frivao cyari kigenewe gushumbusha abaturage ba Kisangani aho ayo mafaranga yibwe bikoswe na Mutamba Constant afatanyije na Perezida Tshisekedi ko bahagurutse ngo babirwanye.
Ku byerekeranye n’ibiganiro bya Doha AFC/M23 itangaza ko yohereje itsinda ry’abantu atari deregasiyo yo gukora ibiganiro na leta ya Kinshasa ko iryo tsinda ryagiye kuganira kuberekeranye n’agahenge no gufungura imfungwa zabo zifunze bakemeza ko ibiganiro bizaza nyuma.
Ku bibazo by’ubwicanyi biri mu ntara ya Ituli AFC/M23 ivuga ko ubwicanyi bukorerwa abaturage bo mu bwoko bw’Abahema bikwiye kuryozwa Perezida Tshisekedi kuko ariwe wabiteguye.
Ku byerekeranye n’imiyoborere ya RDC AFC/M23 yasobanuye ko perezida Tshisekedi ashyira mu myanya abavandimwe be,nkaho yashyize intara ya Ituli mu bihe bidasanzwe kugira ngo ahe abavandimwe be akazi,bagamije kwiba amabuye y’agaciro yiki gihugu,bemeza kandi ko John Nkashama Luboya uyobora iyi ntara akorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo Codeco ndetse nindi yica abaturage,kandi ko uyu guverineri arangwa n’irondabwoko.
Ku biganiro byateguwe na Thabo Mbeki muri Afurika Y’Epfo byatumiwemo leta ya Tshisekedi ikaba yaranze kubyitabira AFC/M23 ivuga ko yo yohereje itsinda rifite ingufu muri ibi biganiro.
Ku kuba AFC/M23 ikunda kuvuga ko Perezida Tshisekedi atatsinze amatora ,Corneille Naanga avuga ko yemeje ko Tshisekedi Felix ariwe watsinze amatora 2018 ngo kukonyabonaga igihugu cyajya mu kaga atamwemeje ngo yabikoze mugutabara igihugu ngo ko utarakoze icyaha yamutera amabuye ariko avuga ko yahagurutse ngo amukureho.
Ibiganiro bihuza AFC/M23 na leta ya Tshisekedi abahanga mubya politike na dipolomasi bagaragaza ko bitazagira igisubizo bitanga gifatika kubera perezida Tshisekedi atabiha agaciro.