EUGENE OFFICIAL

Goma: FDLR na Wazalendo bongeye kugaba igitero kuri M23  mubirindiro bitandukanye munkengero za Goma
AMAKURU POLITIKE

Goma: FDLR na Wazalendo bongeye kugaba igitero kuri M23 mubirindiro bitandukanye munkengero za Goma

Jul 22, 2025

Igisirikare cya FARDC gifatanyije n’umutwe wa Wazalendo ,ndetse na FDLR bongeye kugaba igitero gikomeye mu nkengero z’umujyi wa Goma .

Ni igitero cyumvikanyemo urufaya rw’amasasu yimbunda zubwoko bwose kuva 19h 20 muri territoire ya NYIRAGONGO mu bice bya Mugunga ndetse n’ibindi byinshi nk’uko abaturage twavuganye babidutangarije.

Abaturage bavuga ko amasasu menshi yatangiye kumvikana muduce twa Karangara,Rusayu Mudja,na Rushagala,hose ni muri chefferie ya Bukumu aho umutwe wa Wazalendo na FDLR bakomeje gushakisha uburyo bakwinjira mu mujyi wa Goma bagahungabanya umutekano ariko abarwanyi bo mu mutwe wa m23 bakaba batabibemereye bakaba bahanganye nabo maze babasha kubasubiza inyuma.

Amakuru nuko kuruhande rumwe rwa park ya virunga hakomeje kunvikana imirwano mu duche twa mukore ,kalake na makomange.m23 ikomeje guhangana bikomeye na resistance ya fdlr muri ariya mashyamba .

Igitero gikomeye cya Fdlr na wazalendo cyamanutse kiva muri turiya duce bateye ibirindiro bya m23 biri mu Majagi ya Rushagala na Rusayu bakaba banatwitse bimwe mu bikoresho bya gisirikare biri muri kino kigo cya m23 .

Nubwo umutwe wa m23 wabashije kubasubiza inyuma abaturage bavuga ko batewe ubwoba nibyo nabonye kuko bavuga ko abahaguye Ari benshi ku mpande zombi nubwo hataramenyekana umubare wabo.

Igitero nkiki kigamije kwigarurira umujyi wa Goma cyaherukaga mu kwezi kwa Kane tariki ya 11 ishyira tariki ya 12/04/2025 nacyo cyaburijwemo na m23.