EUGENE OFFICIAL

Ghana iri mu gahinda k’abayobozi bayo bakuru bahitanywe n’impanuka ya kajugujugu
AMAKURU POLITIKE

Ghana iri mu gahinda k’abayobozi bayo bakuru bahitanywe n’impanuka ya kajugujugu

Aug 7, 2025

Igihugu cya Ghana kiri mu gihe cy’amarira n’agahinda nyuma y’uko indege ya kajugujugu ikoze impanuka igahitana abantu umunani, barimo abayobozi bakuru ba Leta.

Iyi ndege yari yavuye i Accra, Umurwa Mukuru, igana mu mujyi wa Obuasi, ariko ntibyigeze bigenda uko byari byitezwe kuko yaje kuburirwa irengero n’abashinzwe kugenzura indege ku bipimo bya radar. Nyuma yaje gusangwa yaguye mu gace ka Adansi ku wa 6 Kanama 2025.

Muri iyo mpanuka, bamwe mu bayobozi baguye barimo Minisitiri w’Ingabo, Edward Omane, ndetse na Minisitiri ushinzwe Ibidukikije, Ibrahim Murtala Muhammed.

Abandi baguye muri iyo ndege harimo Samuel Sarpong, wari Visi Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi rya National Democratic Congress (NDC), hamwe na Muniru Mohammed wari umujyanama wihariye mu bijyanye n’umutekano w’igihugu.

Ubuyobozi bw’igihugu ntiburagaragaza icyateye iyo mpanuka, ariko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane imvo n’imvano y’icyo cyago.

Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, yagaragaje akababaro k’igihugu, avuga ko abenegihugu bose bakwiye kwifatanya mu kababaro, ndetse ategeka ko amabendera y’igihugu yururutswa kugeza hagati, nk’ikimenyetso cy’icyunamo.