Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira k’ubutaka Maj Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko mu mitwe yitwaje intwaro agiye kurwanya ku ikubitiro harimo umutwe wa Wazalendo.
Ibi Muhoozi yabitangaje k’urukuta rwe rwa Twitter aho yavuze ko atazihanganira ibikorwa bibi by’uyu mutwe mukubuza umutekano abaturage ba Repubulika iharanira demokarasi ya Congo avuga ko ingabo za Uganda zigiye gufatikanya kurwanya izi nkoramaraso zibumbiye muri Wazalendo.
Haribazwa uburyo Muhoozi azarwanya Wazalendo mu gihe , ingabo za Fardc zifatanya n’uyu mutwe kurwanya inyeshyamba za m23 m’uburasirazuba bwa RDC Kandi uyu mutwe ukaba ushimagizwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi amankwa n’ijoro Kandi abategetsi barimo na perezida Tshisekedi banawoherereza ibikoresho n’amafaranga.
Perezida Tshisekedi ntaragira icyo atangaza kubyatangajwe na Muhoozi Kandi n’igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nacyo ntacyo kiratangaza ariko umutwe wa Wazalendo wahise wamagana Muhoozi ,ndetse unashinja ingabo za Uganda gukora Jenoside muri RDC guhera 1996 ndetse no kugira uruhare mugutera RDc.
Ibyashinjwe ingabo za Uganda na Wazalendo iki gisirikare ntacyo kirabivugaho.
Mu bihe bitandukanye Muhoozi yagiye yandika kuri twitter amagambo yateje amakimbirane hagati ya Uganda na RDC ku buryo RDC yanatumije ambasaderi wa Uganda I Kinshasa gutanga ibisobanuro.
