Ese Lt. Col. Willy Ngoma yaba yafunguwe?
Ese Lt. Col. Willy Ngoma yaba yafunguwe?
Bimaze iminsi bivugwa n’ibitangazamakuru bitandukanye ko Lt. Col. Willy Ngoma yafunzwe mu buryo bwa discipline mu rwego rw’akazi.
Lt. Col. Willy Ngoma, umuvugizi w’umutwe wa M23, yaba yarafunzwe mu buryo bwa discipline (ibihano bijyanye n’imyitwarire mu kazi), nk’uko amakuru yizewe abitangaza. Ibi bibaye nyuma y’igihe gito avuzwe cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga, aho yashyizwe ku rutonde rw’abantu bashinjwa guhungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’akarere ka Afurika yo hagati.
N’ubwo hari amakuru yavugaga ko yaba yarafashwe kubera ibirebana n’amafaranga cyangwa ibyaha by’ubukungu, nta rwego na rumwe mpuzamahanga rurabyemeza, ndetse nta cyaha cy’ubukungu kimaze kumushyirwaho mu buryo bweruye.
Amakuru ava mu bantu ba hafi y’ubuyobozi bwa M23 yemeza ko ifungwa rya Ngoma rishingiye ku makenga yerekeye imikoreshereze y’amafaranga yagiye atangwa mu buryo butazwi neza. Ibi bihano bikaba bijyanye no kurinda icyubahiro cy’umutwe n’ubusugire bw’akazi k’igisirikare.
Hari kandi abavuga ko harimo ikibazo cy’amafaranga yagiye atangwa mu ibanga n’abantu, aho bigaragara ko habayeho kutumvikana ku micungire y’ayo mafaranga, bamwe bakavuga ko Ngoma yaba yarayagizemo uruhare rutaziguye, abandi bakabihakana.
Nubwo icyaba cyaratumye afungwa kitigeze gitangazwa ku mugaragaro, amaze iminsi atagaragara mu kazi, kuri uyu wa 22/07/2025 nibwoyongeye kugaragara yishimanye n’abaturage mu mbyino zibereye ijisho nk’uko no mu busanzwe asanzwe ari inshuti y’abaturage.
Lt. Col. Willy Ngoma ntiyafashwe cyangwa ngo afungwe ku mabwiriza y’urukiko cyangwa inzego mpuzamahanga, ahubwo yafatiwe ibihano byo mu rwego rw’imyitwarire mu kazi (discipline) bikunze guhabwa abasirikare n’abapolisi cyangwa abayobozi bo mu mutwe w’ingabo, iyo hari amakosa agaragaye cyangwa amakimbirane ashobora kubangamira ibikorwa rusange.
Amakuru aracyakurikiranwa kugira ngo hamenyekane byinshi ku mpamvu nyayo y’iri fungwa rya discipline ndetse n’icyo bishobora kuvamo mu mibanire y’abayobozi ba M23.