EUGENE OFFICIAL

Elon musk yagaragaje icyatumye ashinga ishyaka rya politike
AMAKURU POLITIKE

Elon musk yagaragaje icyatumye ashinga ishyaka rya politike

Jul 6, 2025

Umuherwe w’Umunyamerika Elon Musk yatangije ishyaka rishya rya politiki yise America Party, avuga ko rigamije gusubiza ubwisanzure abaturage, no guhangana n’ibibazo byugarije Amerika birimo ruswa no gusesagura umutungo wa Leta.

Iri shyaka ryatangajwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2025, nk’uko Musk yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa X (rwasimbuye Twitter), avuga ko abona Amerika itakigendera kuri demokarasi nyayo.

Yagize ati: “Igihugu cyacu gikeneye impinduka. Mu ikoreshwa ry’amafaranga ya Leta harimo ruswa n’isesagura rikabije. Amerika isa n’iyoborwa n’ishyaka rimwe, nyamara tugomba kuba turi muri demokarasi.”

Musk yasobanuye ko America Party izashyira imbere gahunda zirimo kugabanya imyenda igihugu gifata, kuvugurura igisirikare hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutanga umudendezo mu gutanga ibitekerezo, guteza imbere ubwenge bw’ubukorano (AI), no gushyigikira ko abaturage babyara.

Yavuze kandi ko hari gahunda zafashwe n’ubuyobozi buriho yita mbi, zirimo gukata ingengo y’imari igenerwa abatagira ubushobozi bwo kwivuza, ndetse no kongera amadeni igihugu kigomba kwishyura.

Ibi bibaye mu gihe umubano hagati ya Musk na Perezida Donald Trump ukomeje kuzamo agatotsi. By’umwihariko, batandukanye bikomeye ku ngingo zerekeranye n’imikoreshereze y’ingengo y’imari.

Musk aherutse gutangaza ko yeguye ku buyobozi bw’ikigo DOGE, yari yarahawe na Perezida, mu rwego rwo kugaragaza kutavuga rumwe na politiki y’ubutegetsi.

Trump nawe ntiyacereje, kuko yatangaje ko azasuzuma niba ibigo Musk ayoboye nka Tesla, SpaceX, na X bikwiye gukomeza gukorera ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.